Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Nyuma y’imyaka 39 DRC hatowe Miss Universe

Nyuma y’imyaka igera kuri 39 mu gihugu cya Republica Iharanira Demokarasi ya Congo hadatorwa Miss Universe, yongeye gutorwa, mu gihe uwaherukaga gutorwa yaheruka mu mwaka 1985.

Kuri iyi nshuro umukobwa w’ikizungerezi w’imyaka 26 y’amavuko, Ilda Amani niwe wegukanye iri kamba rya Miss Universe wa DRC.

Uyu mukobwa akaba ari umukobwa ukomoka muri Kivu y’Amajyepfo, ndetse akaba aheruka kuba igisonga cyambere muri Miss Independence of DRC ubwo yari ahagarariye intara ya Bukavu.

Uyu mukobwa agaragiwe n’abandi bakobwa bane aribo Aurelie Mwadi wabaye igisonga cya mbere, Oceane Mpundu igisonga cya kabiri, Dalall Hoballah wabaye igisonga cya gatatu na Eunice Favour igisonga cya kane.

Ilda Amani azahagararira kandi igihugu cya DRC mu marushanwa ya Miss world Universe azabera muri Mexique tariki ya 16 Ugushyingo 2024.

Arateganya gusura Kivu y’Amajyaruguru, yava muri urwo rugendo agahita yerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho azakorera imyitozo yanyuma yo kwitegura iri rushanwa rya Miss Universe.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments