Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Nyakwigendera Vava wari uzwi nka Dorimbogo apfuye asize abana babiri

Ku mugoroba wo ku wa 27 Nyakanga 2024 nibwo ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye inkuru ko umuhanzikazi wari ukunzwe n’abatari bake, Vava wari uzwi nka Dorimbogo yitabye Imana. Urupfu rwe rwashenguye benshi cyane ko yakundwaga na benshi.

Abantu benshi bajyaga bamubona ntibajyaga bamenya ko afite abana kuko atari yarigize avuga ku bana be cyangwa ngo aberekane. Yewe bamwe mu biyita abahanuzi bari baratangiye guhanura bavuga ko uyu mudamu azapfa acyenyutse, kuko batari baziko afite abana.

Kuri uyu wa 28 nibwo hamenyekanye ko Vava wari uzwi nka Dorimbogo yari afite abana babiri b’abahungu aho umwe mukuru afite imyaka 11 undi umukurikira akaba afite imyaka 8 y’amavuko.

Mu kiganiro umubyeyi ubyara Dorimbogo yagiranye na Shene ya Youtube yitwa urugendo tv, niho yatangarije ko Nyakwigendera asize abana babiri babahungu. Umwana umwe mukuru abana na Nyirakuru (ubyara Nyina), naho undi abana na Se.

Uyu mubyeyi yatangaje ko ubwo Vava yari afite imyaka 18 aribwo umugabo ufite umugore yamuhohoteye amutera inda, ariyo yaje kubyara uwo mwana mukuru ufite imyaka 11, naho umwana wa Kabiri we yamubyaranye n’umugabo bari barashakanye nyuma yuko abyaye uwo mwana.

Umubyeyi wa Vava yasobanuye ko ubwo uwo mwana mukuru yari agize umwaka umwe na mezi 7, aribwo Vava yabonye ubuzima bwanze akajya gushakishiriza i Kigali akamumusigira, nyuma akaza kugaruka agahita ashakana nuwo mugabo babyaranye umwana wa kabiri.

Avuga ko uwo mugabo babanye igihe kitari kinini kuko bamaze kubyarana, baje gutandukana kubera ubuzima bwari bugoye, Gusa Vava yabonye Nyina atazabasha kurera abana babiri ngo nawe ajye i Kigali gushakisha ahitamo umuto kumusigira Ise, ubundi asubira iwabo nyuma aza kuhava ajya i Kigali ari naho yaje kumenyekanira.

Kuri ubu rero Valantine wari uzwi nka Dore Imbogo yatabarutse asize abana babiri b’abahungu , aho umwe afite imyaka 11 ari nawe mukuru. Uyu mukuru abana na Nyirakuru ubyara Nyina ndetse yiga mu mwaka wa gatatu wa mashuri abanza kuko yari avuye mu mwaka wa kabiri. Umwana muto we afite imyaka 8 gusa ntabwo abana na Nyirakuru kubera impamvu zitandukanye z’ubuzima.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments