Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Miss Sangwa Odile yakoze ubukwe

Kuri iki cyumeru tariki ya 18 Kanama 2024, Miss Sangwa Odile wabaye igisonga cya kabiri cya Miss Rwanda 2019, Nimwiza Meghan, yakoze Ubukwe na Shyaka Francis.

Uyu Shyaka Francis asanzwe ari umuyobozi w’ikipe ya Tigers Basketball Club ikina shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda mu mikino ya Basketball.

Kuri uyu munsi aba bombi nibwo basezeranye imbere y’Imana, aho umuhango w’ubukwe bwabo wabereye mu Ntare Arena. Ni nyuma yuko kandi ku wa 11 Kanama 2024 aribwo habaye umuhango wo gusaba no gukwa, ubera muri Juru Park.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2024 nibwo Miss Sangwa abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yasangije Amafoto yishimanye na Shyaka Francis, ndetse agaragaza ko bari mu munyenga w’urukundo.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka kandi nibwo Shyaka Francis yambitse impeta Uwase Sangwa Odile , amusaba kumubera umugore, Sangwa nawe ati “Ndabyemeye”, icyo gihe baciye amarenga ko ubukwe bwabo buri muri iyi Kanama 2024.

 

 

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments