Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Miss Nishimwe Naomie n’umukunzi we bashyize hanze amatariki y’ubukwe bwabo

Imyaka itatu irashize Miss Rwanda 2020, Nishimwe Naomie ari mu munyenga w’urukondo n’umusore yihebeye, kuri ubu batangaje ko bari kwitegura kurushinga kandi biri vuba aha.

Babinyujije ku mbuga nkoranyambaga zabo batangaje ko ubukwe bwabo buzaba mu mpera z’uyu mwaka wa 2024, aho buzaba ku itariki ya 29 Ukuboza 2024.

Ibi babitangaje nyuma yuko tariki yambere y’ukwezi kwa Mutama 2024, uyu musore wegukanye umutima wa Naomie, yateye ivi asaba Naomi ko yamubera umugore , maze Naomi nawe ati “Ndabyemeye”, ubwo yahise amwambika impeta ya fiansaye.

Kuri uyu wa 28 Kanama 2024, nibwo babinyujije ku mbuga nkoranyambaga zabo batangaje ko ubu bukwe bwabo buri vuba ndetse ko ubutumire buri hafi gusohoka. Aho byemejwe ko ubukwe bwabo buzaba kuri iyo tariki ya 29 Ukuboza 2024.

Bati “Twishimiye kubamenyesha ko amatariki y’ubukwe bwacu yamaze kwemezwa, kandi ntidushobora gutegereza gusangira namwe uyu mwanya udasanzwe!”

“Mu minsi ya vuba turabamenyesha amakuru menshi ku bukwe bwacu.”

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments