Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Miss Kayibanda Aurore yakoze Ubukwe, ihere ijijo Amafoto

Kuri uyu wa 15 Kanama 2024, umukobwa wabaye Miss Rwanda 2012, Miss Kayibanda Aurore yakoze ubukwe aho yasezeranye na Gatera Jacques imbere y’Imana.

Ubu bukwe bubaye nyuma y’ubwabubanjirije bwo  gusaba no gukwa bwabaye mu cyumweru gishize.

Aba bombi bari basanzwe baba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari naho urukundo rwabo rwaryoheye ndetse baza no gusezerana imbere y’amayegeko bari muri kiriya gihugu, basezeranye imbere y’amategeko Kuwa 22 Gashyantare 2024.

Uyu Gatera Jacques yakundanye na Miss Kayibanda Aurore nyuma aza kumusaba ko bazabana muri  Mutarama 2023, ndetse Miss Kayibanda Aurore nawe avuga yego.

Ubusanzwe Miss Kayibanda Aurore  muri 2015 nibwo yagiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yari agiye gukomereza amasomo, ari naho yaje gukundanira bikomeye na Gatera Jacques.

Aba bombi biyemeje kuza gukorera ubukwe bwabo mu Rwanda uretse ubwo mu mategeko bakoreye muri Amerika, ndetse biyemeza ko bagiye gutura mu gihugu cy’u Rwanda.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments