Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Minisitiri w’urubyiruko yasabye RIB gukurikirana abarimo Yago, M.Irene ,Sky2 n’abandi

Mu gisata k’imyidagaduro inambara y’amagambo ni kimwe mu bintu bimaze iminsi byarigaruriye iki gice kiri muri bimwe mu bitunze benshi yaba hano mu Rwanda no hanze yarwo.

Mu myidagaduro yo mu Rwanda, inambara  y’amagambo imaze iminsi, ndetse imaze gufata indi ntera ku buryo bamwe batangiye no kuzanamo ibisa nk’ivangura bitewe n’aho umuntu runaka aturuka.

Iyi nambara y’amagambo abakunze kuyigaragaramo cyane harimo uzwi nka Yago, Sky2, Murindahabi Irene ukunze kuvugwamo cyane, Dj Briane, GodFather uzwi mu biganiro byo kuri twitter cyane, ndetse n’abandi benshi bari mu gisata k’imyidagaduro.

Gusa ibi byose nubwo bikorwa hari abafite ubundi bubasha baba babikurikirana buri munsi, muri abo wavugamo nka Minisitiri w’urubyiruko Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, wamaze no kubona ko ibi byamaze kurengera.

Minister avuga ko ibi yabonaga bikorwa mu rwego rwo gususurutsa abantu bakurikirana iby’imyidagaduro, ariko yatangaje ko ubwo byatangiye kuzamo iby’ivanguramoko ari ibintu byafashe indi ntera bityo RIB ikwiye kubyitaho.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa X yahoze ari twitter niho yatangarije ko amaze kubona ibi bintu bimaze gufata indi ntera bityo asaba RIB ko yakurikirana bamwe mu bantu bari muri ibi bintu ikamenya ko ntabyaha birimo, abo barimo Yago , GodFather, M.Irene, Sky2 ndetse n’abandi bari muri iyi nambara y’amagambo kuko batangiye gukabya.

Ati “Nabanje gukeka ko ibyo uru rubyiruko rurimo ari ugususurutsa muri showbiz. Hajemo ibyo kuvuga uturere abantu bavukamo n’inyangarwanda narikanze. Yago, godfather, m_irene, sky2, etc. Gutukana no kubeshyerana si umuco. Mubiveho.  @RIB_Rw: Muturebere ko nta byaha bari gukora

Ibi bibaye nyuma yuko benshi bakomeje gutukana cyane, gusebyanya ndetse n’ivangurabwoko.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments