Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Inkuru y’akababaro : Umuraperi FatMan Scoop yapfuye

Kuri uyu wa 31 Kanama 2024, mu bakunzi b’umuziki hasakaye inkuru y’akababaro y’urupfu rw’umuraperi w’Umunyamerika FatMan Scoop wari umwe mu bakunzwe cyane.

Uyu mugabo yapfuye nyuma yo kugwa ku rubyiniriro ari kuririmba mu gitaramo Green and Gold Party summer concert cyabereye mu mujyi wa Hamden.

Uyu mugabo yaguye ku rubyiniriro ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 30 Kanama 2024 gusa yitaba Imana kuri uyu 31 kuko yari yajyanywe mu bitaro, amakuru y’urupfu rwe yatangajwe n’umuryango we kuri uyu wa gatandatu tariki ya 31 Kanama 2024.

FatMan Scoop amazina ye Nyakuri yari Isaac Freeman III, akaba yaravukiye mu mujyi wa New York, akaba atabarutse afite imyaka 53.

Uyu mugabo yaririmbye indirimbo zitandukanye zirimo nka :
1. Be Faithful
2. It Takes Scoop
3. Put Your Hands Up
4. Clap Your Hands
5. Where U At
6. Drop
7. Let’s Go
8. Make You Sweat
9. Don’t Shoot (with David Guetta)
10. Hands High n’izindi.

Guverineri w’umujyi Lauren Garrett yihanganishije umuryango we ndetse n’abakunzi be bose n’abakunzi b’umuziki muri rusange.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments