Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Inkumi y’uburanga yagaragaye mu mashusho ari guca ibintu, yasobanuye uko byagenze kugirango The Ben agaragare nk’uri gukurura akenda ke k’imbere mu ruhame

Ku mbuga nkoranyambaga hari amashusho yakomeje gukwirakwira hirya no hino, agaragaza umukobwa w’umufana wa The Ben ari gufata ifoto na The Ben, ariko muri ayo mashusho The Ben akagaragara nku muntu uri gukurura akenda k’imbere k’umukobwa.

Aya mashusho yafatiwe i Musanze ubwo The Ben yari yagiye mu gitaramo, cyasozwa hakabaho umwanya wo kwifotozanya n’abafana be, gusa The Ben yagera kuri uyu mukobwa agakora igikorwa cyatunguye benshi.

Nyuma y’ibi byose mu kiganiro uyu mukobwa witwa Emelyne yagiranye na ISIMBI TV ikorera ku muyoboro wa YouTube, yasobanuye uko byagenze kugirango The Ben agaragare nk’uri gukurura akenda ke k’imbere mu ruhame.

Uyu mukobwa yabihakanye avuga ko kiriya gihe atari akenda k’imbere yari ari gukurura ahubwo ko ari ishanga(ibidodo biriho amasaro abakobwa bambara ku nda) yari ari gukurura.

Uyu mukobwa avuga ko ubusanzwe asanzwe aziranye na The Ben, rero ko biriya The Ben yakoze bidakwiye guca igikuba kuko The Ben atakuruye umwe we w’imbere ahubwo ko ari ishanga.

Uyu mukobwa yasobanuye ko ubwo The Ben yamukoragaho yumvise ikintu kibyimbye akamubaza niba nawe yambara byabintu by’abapfumu, (ishanga), ubwo bikaba intandaro yo gukururakura ari kumva ibyo aribyo.

Yagize ati ” Icyo gihe The Ben yankozeho yumva ikintu kurabyimbye, arambwira ngo ‘utambwira ko wambaye byabintu by’ abapfumu! ‘, ubwo The Ben yari ari gukora ku kintu yumvise, ndamusubiza nti’ buretse babanze badufotore’ rero ubwo nibwo akavidewo kafashwe abantu benshi batangira kuvuga ngo ni akenda k’imbere yakururaga. ”

Uyu mukobwa ahamya ko The Ben asanzwe ari umuntu ukunda Imana bityo atagira imico nk’iyo abantu bamukekera y’ubuhehesi, ndetse ko we nawe basanzwe baziranye cyane ko ngo ariwe muhanzi wambere akunda ndetse ngo Pamella akaba role model (umuntu ndebe rwaho) we.

Gusa nubwo uyu mukobwa yasobanuye ibi, abantu bakoresha imbuga nkoranyambaga bakomeje kubifata nko kujijisha kugirango bazimye umuriro bakije n’ubwo bitagishobotse.

Bamwe bati “Ubwo uyu mukobwa aziko ari gusobanurira injiji”,  abandi bati “iki kiganiro cyateguwe na The Ben, uyu mukobwa ndetse na Sabin, kugirango bakinge ibikarito mu maso y’abantu.”

Muri make n’ubwo uyu mukobwa yasobanuye ibi abantu ku mbuga nkoranyambaga ntibashaka kubikozwa.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments