Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Djihad yihakanye ibyo Yago amaze iminsi amuvugaho avuga n’impamvu Yago yirirwa akora ibyo akora

Umunyamakuru Djihad nyuma yo gukomeza gusebywa na mugenzi Yago, yashyize hanze ibaruwa yihakana ibyo Yago amaze iminsi amuvugaho ndetse avuga ko ibyo Yago akora byose biterwa nuko hari ibyo ahisha.

Avuga ko ibyo Yago amushinja byo kuba mu gatsiko k’amabandi atabizi ntanibyo abarizwamo, ahubwo ko Yago ari gushyira icyasha ku bandi kugirango agikure ku izina rye.

Djihad mu ibaruwa yanditse yanahakanye ibyo Yago avuga ku babyeyi be.

Mu ibaruwa yagize Ati “Nanditse iyi baruwa ngamije gutanga umucyo ndetse no kwitandukanya n’ibyavuzwe n’umunyamakuru akaba ari n’umuhanzi Nyarwaya Innocent (Yago pon dat) akoresheje social media.Mu byukuri ntabibazo kihariye mfitanye na Yago. Ibyo avuga byose abiterwa ni biganiro twakoze byari birimo abatangabuhamya bamushinja kubahohotera yityaje izina afite. Ntiyigeze yishimira ibyo aba batangabuhamya bamuvuzeho, mu rwego rwogukuraho izina rye icyasha yahisemo kwataka buriwese wagize icyo avuga kuri aba batangabuhamya.Yago yavuze ko ndi mugatsiko ka bashatse kumwica. Nitandukanyije nibi yavuze kuko ari ibihuha, ntagatsiko kabicanyi mbarirwamo dore ko ntanarimwe ndahamya n’iki cyaha n’inzego zibishinzwe!Yago yanyise umutinganyi inshuro nyinshi. Kugeza uyu munsi sindasobanukirwa impamvu abinyita. Gusa icyo nzi nuko buri muntu afite uburenganzira bwo gukoresha umubiri we kandi kuri iyo ngingo mbifata nkibanga ry’umuntu kandi ntawukwiye kubizira.Yago bivugwa ko ariwe washyize amashusho y’ubwambure bwajye hanze. Ariya mashusho ntaruhare nagize ngo ashyirwe ku karubanda.”

Akomeza ati” Nta mubyeyi wajye numwe wagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Kandi nemera neza ntashidikanya ko ntamwana ukwiye kuzira ibyaha byakozwe n’ababyeyi be muri uru Rwanda rubumbatirije ubumwe bw’abanyarwanda. Mboneyeho umwanya wo gusaba abankurikira bose guharanira ubumwe bw’abanyarwanda ndetse no kwamagana imvugo zishobora gutandukanya ndetse no guhembera urwango mu banyarwanda zishingiye ku mateka, Inkomoko cyangwa imyemerere (Idini).

 

Ntaruhare na rumwe nagize mwihunga rya Yago, nkuko yabitangarije.

 

NB:

1. Ntakiganiro nkora ngamije guharabika cyangwa kwagisha umuntu abandi.

Ibiganiryo byose nkora mbikora ngamije kurwanya abahohotera abandi bitwaje amazina bafite. Ntanarimwe tuzihanganira ihohoterwa abandi yitwawe izina afite.

2. Ibiganiryo byose nkora bifitanye isano n’imyidagaduro. Ntabiganiryo bya politic nkora.

3. Nta prank nkora.
4. Bantu twizanye muri iyi showbiz mukore ibyiza tuzabivuga. Ni mukora ibibi tuzabivuga nabyo. Mureke kubiba urwango ngo kuko twavuze ibibi mwakoze.

5. Kuri Nyarwaya Innocent (Yago) kuba ntaritabaje inzego zishinzwe gukurikirana ibyaha si uko nyobewe ko hari ibyaha wankoreye ahubwo nuko utararegera umurongo utukura.

6. Guhera ubu nitandukanyije nibyo uyu Nyarwaya Innocent (Yago) yavuze nibyo avuga cyagwa asakaza akoresheje izina ryajye cyangwe ibindanga.
7. Nta mbabazi uyu Yago nkwiriye kumusaba.
8. Agasongabugari ko karakomeje. ”
Ibi Djihad yabitangaje nyuma yuko Yago bivuzwe ko ariwe washyize hanze amashusho ye y’urukozasoni, ndetse akaba akomeje kumuvugaho byinshi, ibyo Djihad yita nko kumuharabika.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments