Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Dany Nanone yategetswe n’urukiko gutanga indezo bwa kabiri

Mu mwaka ushize wa 2023 umuhanzi Danny Nanone yajyanywe mu nkiko nuwo babyaranye amurega kutamwitaho we n’umwana babyaranye, Tariki ya 29 Kamena 2023 Dany yitabye urukiko ndetse yemera ko umwana ari uwe.

Nyuma yaho tariki 21 Nyakanga 2023, Dany Nanone yongeye kwitaba urukiko, ndetse umwanzu w’urubanza uba ko agomba kujya atanga indezo y’ibihumbi 100 Rwf buri kwezi no gutanga igarama ry’urubanza ringana n’ibihumbi 10 Rwaf.

Nyuma yibyo byose Dany Nanone yaje kurenga ku byo urukiko rwamutegetse gutanga indezo ya buri kwezi bikaba ikibazo, gusa we akavuga ko ayo mafaranga ari menshi atayabona. Nyuma muri uyu mwaka wa 2024 uwo babyaranye yongeye kumusubiza mu rukiko.

Kuri uyu wa 9 Kanama 2024 nibwo urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro rwongeye gutegeka Dany Nanone kujya atanga indezo ndetse agafasha uwo babyaranye gutanga kwishyura ishuri ry’umwana.

Dany Nanone yategetswe n’urukiko kujya atanga indezo y’amafaranga angana n’ibihumbi 80 Rwf buri kwezi ndetse no kwishyura uyu mudamu babyaranye amafaranga yakoresheje mu kirego angana na 210,000 Rwf.

Uyu mudamu witwa Busandi Moreen yatangiye ibirego byo kurega Dany mu mwaka wa 2023, ndetse we yavugaga ko adashaka ko Dany amugira umugore ahubwo ko ashaka ko Dany yakwita ku nshingano za kibyeyi.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments