Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Byari amarira n’agahinda mu muhango wo gushyingura Vava wamenyekanye nka Dorimbogo

Kuri uyu wa 29 Nyakanga 2024 nibwo hashyinguwe umwe mu bagore bari bamaze kwamamara muri Entertainment mu Rwanda, Valantine wamenyekanye cyane nka Dore Imbogo kubera indirimbo ye Dore Imbogo yakunzwe n’abatari bake.

Uyu mubyeyi benshi batari baziko afite abana, atabarutse asize abana babiri b’abahungu harimo umwe ufite imyaka 11 ndetse n’undi ufite imyaka 8. Uyu mubyeyi kandi atabarutse akiri muto kuko yari afite imyaka 29 y’amavuko gusa.

Mu muhango wo kumushyingura wabaye uyu munsi tariki ya 29 Nyakanga 2024, witabiriwe n’umuryango ,inshuti, abavandiimwe, abana be , abanyamakuru, abantu bo muri entertainment ndetse n’abandi benshi. Ni umuhango wari urimo amarira menshi kubera urukundo benshi bari bamufitiye.

Kuri ubu uyu mubyeyi asize bimwe mu bikorwa yakoze , harimo n’indirmbo Dore Imbogo yakunzwe cyane ndetse ikaba ari nayo yatumye amenyekana. Iyi ndirimbo igiye kuzuza abayirebye bagera kuri Million kuko ubu imaze kurebwa n’abantu 943k.

Dore imbogo siyo ndirimbo yakoze gusa , ahubwo hari n’izindi nka Mapenzi yarebwe n’abantu ibihumbi 180, Iroma yarebwe n’abantu ibihumbi 119, ndetse na Christimas yarebwe n’abantu ibihumbi 51, ndetse n’izindi. Izi ndirimbo zose zimaze umwaka zigiye kuri Channel ya Vava. Gusa Vava yasaga nkuwahagaze gukora indirimbo ahubwo yacishagaho ibiganiro kuri channel ye.

Inkuru y’urupfu ry’uyu mubyeyi washyinguwe uyu munsi, yamenyekanye ku mugoroba wo ku wa 27 Nyakanga 2024, yapfuye azize uburwayi , aguye mu bitaro bya Kibuye mu Karere ka Karongi. Asize abana babiri umwe wa 11 n’undi w’imyaka 8 y’amavuko.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments