Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Bruce Melodie agiye gukorana indirimbo na Bien Aime

Umuhanzi ukomeye wahoze mu itsinda rya Sauti Sol, gusa ubu akaba asigaye ari umuhanzi ku giti cye, Bien Aime yageze i Kigali kuri uyu wa 27 Kanama 2024.

Uyu muhanzi ku kibuga k’indege yakiriwe na mugenzi we Bruce Melodie, ndetse n’itangazamakuru.

Uyu muhanzi ukomoka mu gihugu cya Kenya, ndetse akaba ari mu bakunzwe cyane hirya no hino, biteganyijwe ko azakorana indirimbo na Bruce Melodie nawe umaze kwigwizaho igikundiro cy’abatari bacye.

Bien Aime yavuze ko kuba ari mu Rwanda yumva yishimye kandi atuje cyane kuko ahakunda kandi ahafata nko mu rugo ha kabiri.

Uyu muhanzi kandi yavuze ko gukorana indirimbo na Bruce Melodie ari iby’agaciro cyane kuko yahoze abyifuza kandi ko Bruce Melodie hamwe n’abandi bahanzi bamwe bo mu Rwanda ari Abahanga cyane. Ndetse yanashimiye Bruce kuba yaremeye gukorana nawe.

Ati “Gukorana na Bruce Melodie bisobanuye buri kimwe kuri njye. Nahoze nifuza gukorana indirimbo n’umuhanzi wo mu Rwanda.”

Akomeza ati “Ndashimira Bruce Melodie kuba yaremeye gukorana nanjye, kuko ni umuhanzi mpuzamahanga ufite impano itangaje.”

Avuga ko kandi uretse Bruce Melodie, hari abandi bahanzi bo mu Rwanda yifuza kuzakorana nabo nka Kivumbi King na Mike Kayihura.

Biteganyijwe ko kandi azava inaha mu Rwanda we na Bruce Melodie bamaze gufata amashusho y’indirimbo bari gutegura.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments