Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Agahigo Kari karaciwe n’umuntu umwe ku Isi nabwo mu gihe cy’amazi 4, Cristiano Ronaldo yagaciye mu masaha 12 gusa

Ku munsi w’ejo hashize tariki ya 21 Kanama 2024 mu masaha y’umugoroba  nibwo Cristiano Ronaldo yamenyesheje abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ko ubu yafunguye YouTube Channel bashobora kumukurikirana kuri uru rubuga.

Uyu mugabo akibivuga, mu isaha imwe gusa yari amaze kubona abamukurikira kuri uru rubuga bangana na Million irenga, niwe muntu wambere wari ubikoze ku Isi.

Uyu mugabo, Shene ye ya YouTube yakomeje gukura cyane ndetse benshi batangira kuvuga ko ashobora kuzafata umuntu wambere ukurikiranwa cyane kuri uru rubuga ariwe Mr Beast ufite abamukurikira (subscribers) Million 311.

Uyu mugabo witwa Mr Beast agitangira gukoresha uru rubuga, yagize abamukurikira million 10 mu gihe k’iminsi 135, ubwo ni amezi ane arengaho iminsi mike. Ni mu gihe Cristiano Ronaldo we yagize aba bantu million 10 mu gihe cy’amasaha 12 gusa.

Mu gihe uyu mugabo Mr Beast byamutwaye imyaka kugirango agire aba-subscriber million 311, Cristiano Ronaldo we birateganywa ko ashobora kumucaho mu mezi make cyane.

Kuri ubu mu masaha 20 gusa iyi channel ya Cristiano Ronaldo yari imaze gukabakaba hafi ya million 17 zaba Subscribers.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments