Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Abanyarwanda bafite impano babonye aho kuzigaragariza

U rwanda ni kimwe mu bihugu bifite abantu benshi bafite impano zitandukanye cyane cyane biganjemo urubyiruko, gusa imbogamizi zikunze kuba mu Rwanda ni uko ntahantu henshi haboneka ho kugaragariza izi mpano zabo, ndetse akenshi ugasanga zibapfanye ubusa bitewe nuko batabonye uko berekana impano zabo.

Gusa kuri ubu ibintu byatangiye guhinduka , kuko hari ahantu hemerera Abanyarwanda kuba bakwerekana Impano zabo.

Muri aho twavuga nka Tinyuka Talent Show , irushanwa rishyashya rigiye gutangizwa mu Rwanda mu rwego rwo kwerekana Impano z’Abanyarwanda cyane cyane urubyiruko kuko akenshi arirwo ruba rufite Impano nyinshi.

Iri rushanwa kuba ku nshuro yaryo yambere mu Rwanda, rizitabirwa n’abantu bafite Impano zitandukanye zirimo kuririmba, gusetsa , gukina filime, Impano yo Gucuranga ndetse n’izindi zitandukanye.

Aya marushanwa yo kwerekana Impano z’Abana b’Abanyarwanda yateguwe na Kompanyi y’imyidagaduro yitwa Lucky Entertainment ihagarariwe n’uzwi nka Luck Promoter.

Ubuyobozi bw’iri rushanwa butangaza ko iri rushanwa rizatangira tariki ya 01/09/2024, rigasozwa tariki ya 27/10/2024.

Kugeza ubu urubyiruko rugera kuri 70 nirwo rumaze kwiyandikisha muri iri rushanwa. Biteganyijwe ko abantu batatu bazahiga abandi muri iri rushanwa aribo bazegukana ibihembo. Gusa uko irushanwa rizagenda rikura niko abahembwa baziyongera.

Gutora abanyempano bahiga abandi muri iri rushanwa bizakorwa mu buryo bwikoranabuhanga, hifashishijwe Ikinyamakuru Ityazo gikorera ku muyoboro wa www.ityazo.com . Nyuma hazabaho akanama nyemuramaka karimo abazwi nk’aba-Judges , aribo bazemeza abatsinze.

Abantu batandukanye barimo na bamwe mu rubyiruko ruzitabira iri rushanwa, babona ko ari irushanwa ryiza rije gufasha Abana b’u Rwanda cyane cyane urubyiruko mu kuzamura impano zabo mu buryo bworoshye.

Luck Promoter avuga ko nubwo urugendo rwo gutegura iri rushanwa rutari rworoshye ariko yaje kubona bamwe mu bashyigikiye ko impano z’abana b’Abanyarwanda zizamuka bakamufasha muri iyi gahunda yo gutegura Tinyuka Talent Show.

Abateguye iri rushanwa rya Tinyuka Talent Show bifuza ko ryazagera kure ndetse rikageza kure abana b’Abanyarwanda bafite impano.

Uyu musore Luck Promota  asaba Abanyarwanda kubashyigikira  muri iki gikorwa cyo kwerekana impano z’abana b’Abanyarwanda ngo kandi ko abona bashoboye.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments