Tuesday, October 22, 2024
spot_img

“Aba bakobwa bafite ubushyuhe n’abasore bafite ubushyuhe” Umukecuru wamamaye kubera amagambo yavuze yitabye Imana

Nyirangondo Espérance wamenyekanye cyane ubwo yavugaga amagambo yakoreshejwe mu ndirimbo ubushyuhe ya Dj Pius na Bruce Melody, yitabye Imana.

Nkuko byatangajwe n’umwuzukuruza we, uyu mukecuru yitabye Imana ku munsi wejo hashize tariki ya 11 Nyakanga 2024, saa cyenda z’amanywa, aguye mu bitaro bya Kibirizi aho yari amaze iminsi arwariye.

Iradukunda Sandrine, umwuzukuruza w’uyu mukecuru, niwe watangaje urupfu rwe ndetse atangaza ko nyakwigemdera azaherekezwa akanasezerwaho bwanyuma kuri uyu wa 12 Nyakanga 2024.

Ubusanzwe uyu mukecuru yari atuye mu karere ka Gisagara, ndetse ni we wagize Ati “Aba bakobwa bafite ubushyuhe n’ abasore bafite ubushyuhe”. Amagambo yaje kumenyekana cyane ndetse akoreshwa mu ndirimbo ya Dj Pius na Bruce Melodie.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments