Ubwo hibukwaga kunshuro ya 30 Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu karere ka Rubavu Umuyobozi uhagarariye Ibuka mu karere Rubavu yagaragaje ko imvugo z’urwango no kwibasira abanyekongo b’abatutsi bavuga ikinyarwanda ari nk’izakoreshejwe mugutegura no gushyira mubikorwa Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.
Dukurikire ku Mbugazacu zitandukanye arizo:
- Injira muri WhatsApp Group yacu
- Dukurikire kuri WhatsApp Channel
- Dukurikire kuri Facebook Page
- Dukurikire kuri Twitter
Ibi umuyobozi wa Ibuka mu karere ka Rubavu Mbarushimana Gerald yabivugiye mu murenge wa Nyamyumba ahabereye igikorwa cyo kwibuka ku rwego rw’Akarere abatutsi bajugunywe mu kiyaga cya Kivu biciwe kuri Bariyeri yitwaga Ntabuhungiro ku muhanda wo ku mashyuza babaga baturutse mucyahoze ari akarere ka Nyamyumba na Kayove ubwo bageragezaga guhunga berekeza mucyahoze cyitwa Zaire.
Gerald yagize ati:”Nubwo Abanyarwanda tumaze gutera intambwe ikomeye mu bumwe bwacu no kubaka igihugu , hari abantu bamwe cyangwa ibihugu duturanye batavanye amasomo muri Jenoside yakorewe abatutsi n’aho tugeze twiyubaka kuko bakomeje gukwirakwiza imvugo z’u Rwangono kwibasira Abanyekongo b’abatutsi bavuga ikinyarwanda”.
“Iyi ngengabitekerezo ya Jenoside ikaba iri muri gahunda yeruye nk’iyakoreshejwe mu gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda kuva mu 1990 kugeza 1994, ahakoreshwaga imvugo za rutwitsi zitaga abatutsi Inyenzi, Inzoka n’izindi nk’izo zavugirwaga kuri Radio ya RTLM mu 1993 n’ 1994 n’abanyamakuru nka ba Kantano na Bemeriki, ndetse no mu kinyamakuru Kangura cyandikwaga na Hassan Ngeze wakoreshwaga n’agatsiko kari k’ubutegetsi icyo gihe bitaga ‘Akazu”‘
Yavuze kandi ko iyi Politiki y’irondawoko ikomeje no gukwirakwizwa mu burasirazuba bwa Kongo nayo ifite imizi yo kuva mu 1980 bikozwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda bwariho muri icyo gihe ku bwumvikane na Congo, icyahoze cyitwa Zaire, ubwo hashingwaga ishyirahamwe ryiswe MAGRIVI (Mutuelle des Agriculteurs de VIRUNGA) ryavukiye muri Rutshuru ryagukira muri Masisi ryubakiye kuri ya ngengabitekerezo ya rubanda nyamwinshiyakoreshwaga mu Rwanda kuko ntamukongomani w’umututsi uvuga ikinyarwanda wari wemerewe kurijyamo.
Ibisa n’ibyo kuri ubu noneho haravugwa irindi huriro ryiswe “Igisenge/Hutu” rihuje abakongomani b’abahutubavuga ikinyarwanda, bamwe bakaba baranatangiye kuvuga ko batavuga ikinyarwanda ahubwo ko bavuga Igihutu kandi ntarurimi rw’igihutu rubaho muri Congo, ibyo ingaruka zabyo zikaba zigikomeje no mmuri iki gihe ndetse zikaba zitizwa umurindi n’abasize bahekuye u Rwanda bibumbiye muri FDLR bifuza kugaruka gusoza umugambi wabo mubisha wa Jenoside.
Yagize ati:”Izi mvugo z’urwango zirakwirakwizwa amahanga arebera nkuko byagenze muri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda
Uretse kuba ibihugu byaba iby’amahanga ndetse n’ibituranye n’u Rwanda ntamasomo Jenoside yakorewe abatutsiyabasigiye ariko Perezida Kagame we yavuze ko hari amasomo atatu y’ingenzi Jenoside yakorewe Abatutsi yasigiye u Rwanda.
Muri ayo masomo harimo iryo kwihesha agaciro ku banyarwanda n’abanyafurika bose, kudategereza ubufasha cyangwa ngo basabe uburenganzira bwo gukora igikwiye mu gutabara abantu bari mu kaga ndetse no gukomeza kwamagana Politiki mbi ishingiye ku ivangura ry’aba irishingiye ku bwoko cyangwa irindi iryariryo ryose.
Yagize ati: “Twebwe twenyine nk’Abanyarwanda n’Abanyafurika ni twe dushobora guhesha ubuzima bwacu agaciro kuzuye, ntitugomba gusaba abandi guha agaciro ubuzima bw’Abanyafurika ku kigero kirenze icyo twe ubwacu tubikoraho, Icya kabiri ni ukudategereza ubufasha cyangwa gusaba agahushya ko gukora ibikwiye mu kurinda abaturage”