Abanye-Congo bahungiye mu Rwanda bamaze igihe kirekire bacumbiwe mu nkambi ya Kigeme mu Karere ka Nyamagabe n’abari mu nkambi ya Mugombwa, bazindukiye mu myigaragambyo yo kwamagana ubwicanyi bukomeje gukorerwa bagenzi babo basigaye mu gihugu.
Ni mu gikorwa kimaze icyumweru cyose kiba mu nkambi zitandukanye kuko cyatangiye Ku wa 4 Werurwe 2024.
Inkambi ya Kigeme na Mugombwa zari zitahiwe mu kugaragaza akarengane gakomeje gukorerwa Abanyamulenge, Abatutsi n’Abahema.
Bakoze urugendo bise urw’amahoro bitwaje ibyapa banaririmba indirimbo ziganjemo amagambo yo kwamagana Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Basaba Leta ya Congo n’amahanga kubafasha gusubira mu gihugu cyabo no guhagarika ubwicanyi bwibasiye bene wabo basigaye mu gihugu.
Bafite ibyapa byamagana ubwicanyi buri gukorerwa Abatutsi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Amagambo abiriho ni yo abigaragambya bari gusubiramo basaba ko bene wabo bari kwicwa Leta irebera, bahabwa ubutabera.
Bamwe mu bahunze bagaragaza ko icyo gihe leta ya Congo yari ibamereye nabi, bahunga bakiza amagara yabo.
Abasirikare ba Leta na FDLR ngo nibo babahigaga bashaka kubica bakagaragaza ko kuri ubu biteye agahinda kubona n’Ingabo zo mu bihugu bitandukanye birimo n’u Burundi na SADC bikomeje gutanga ubufasha kuri RDC.
Nubwo izo ngabo zatangaje ko zigiye muri RDC gufasha mu kugarura amahoro nyuma y’uko umutwe wa M23 wubuye imirwano, Abanye-Congo bagaragaza ko ahubwo zajyanywe no gushyigikira Perezida Tshisekedi mu mugambi we wo kurimbura Abatutsi.
Umuyobozi wa Komite nyobozi y’Inkambi ya Kigeme, Munyakarambi Sebutozi Edson, yagaragaje ko baterwa agahinda no kuba RDC yarabacukije igashyira ku ibere FDLR yasize ihekuye u Rwanda.
Ati “Muri 1994, Interahamwe zimaze gukora Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda zigahungira muri Congo, iraducutsa nk’abana bayo yonsa Interahamwe zaturushaga ubwinshi, imbaraga no kuba inkoramaraso nuko zitangira kutumenesha.”
Munyakarambi yavuze ko bafite icyizere ko umunsi umwe bazasubira mu gihugu cyabo.
Ati “Ni yo twamara imyaka magana twizeye ko tuzataha, kuko iri zina ryo kwitwa Umunye-Congo kuri njye riranshimisha. Iyo nza kuba umunyarwanda, nari gutura muri iki gihugu kuko gifite iterambere n’umutekano sinari kuza kwanama kuri uyu musozo. Impamvu mpari ni uko ndi Umunye-Congo.”
Yashimangiye ko ubutaka bakomokaho buzakomeza kubaho kandi ko bufite amazina y’ikinyarwanda bityo ko bishimangira ko ababuvukiyeho ari Abanye-Congo.
Muhamyambuga Innocent, wavukiye mu gace ka Mushaki, yagaragaje ko nk’uko Abayisiraheri bamaze imyaka 400 mu buretwa bikarangira batashye nabo ariko bizagenda nubwo imyaka ibaye myinshi mu buhungiro.
Ati “Abizera Bibiliya bazi ko Abayisilaheri bamaze imyaka irenga 400 mu Misiri kandi nyuma baje gutaha. Natwe tumaze imyaka 12 aha, bagenzi bacu bo mu nkambi ya Kiziba na Nyabiheke bari kumara imyaka hafi 30 ariko hari icyizere ko tuzataha mu gihugu cyacu.”
Yasabye ko Loni itari ikwiye gukomeza kurebera ubwicanyi buganisha kuri Jenoside bukomeje gukorerwa bagenzi babo nk’uko byagenze mu Rwanda mu 1994, ubwo hashyirwaga mu bikorwa Jenoside yakorerwaga Abatutsi.
U Rwanda rucumbikiye impunzi zisaga ibihumbi 100 z’Abanye-Congo ziganjemo izihamaze imyaka isaga 28.