NB: Iyi nkuru ishingiye ku bitekerezo bwite by’Umwanditsi: Kwizera Yamini
Mu gihe imiyoborere ya Perezida Félix Tshisekedi ikomeje guhura n’amakimbirane n’ukutumvikana n’abaturage, abatuye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) baragenda berekana ibimenyetso bifatika by’uko batagishishikajwe n’uyu muyobozi, bagahitamo kwiyunga ku Ihuriro AFC/M23.
Iri huriro riyobowe na Corneille Nangaa rikomeje kwakira abantu b’ingeri zitandukanye barimo n’abigeze kuba ku ruhembe rwa politiki ya Kinshasa.
Hari impamvu zifatika zerekana impamvu abana ba Perezida Tshisekedi bakwiye kwinjira muri uru rugamba rwo guharanira impinduka mu gihugu cyabo.
- Impinduka zitangiye: Abana b’abayobozi ba kera batangiye kwinjira muri AFC/M23
Uwo twavuga mbere ni Hérvé-Joseph Mobutu Nzapa, umuhungu wa nyakwigendera Mobutu Sese Seko.
Nubwo se yigeze gutegeka Congo mu buryo bw’igitugu, uyu musore yahisemo kwinjira muri AFC/M23—igikorwa cyafashwe nko gutanga urugero rw’uko umuryango wa Mobutu ushobora gukosora amateka yawo, ugaharanira ubumwe, amahoro n’iterambere.
Ibi byatanze ubutumwa bukomeye cyane mu bantu benshi bacyumva ibikomere batewe n’ubutegetsi bwa Mobutu.
Ubu ni ubutumwa bw’uko “nta mwanzi w’ibihe ubaho” muri politiki. Abantu bahinduka, ibitekerezo bigahinduka, kandi inzira yo kwicuza no gukosora amateka ntabwo iba ifunze.
- Ubutumwa bukomeye bw’abayoboke ba UDPS bari kwivumbura
Mu bantu batangiye kwitandukanya na Tshisekedi harimo n’uwahoze ari umuyoboke wa UDPS, Rex Kazadi.
Uyu mugabo wahoze mu ishyaka rya Perezida Tshisekedi, yahataniraga kuyobora igihugu mu 2023. Nubwo atatsinze, yagaragaje ko afite ubushake bwo guhindura RDC, none yahisemo kwinjira mu Ihuriro AFC/M23.
Kazadi yavuze ko yishimiye kwinjira muri AFC/M23 kandi ko agiye kwitanga uko ashoboye ku bw’indangagaciro dusangiye.
Ubutumwa bwe butuma benshi bibaza: Ese niba Kazadi wabaye hafi ya Tshisekedi yarabonye ko ahakwiye ari muri AFC/M23, kuki abana ba Perezida batatekereza nk’ibyo?
- Izindi mpamvu abana ba Tshisekedi bakwiye kwiyunga kuri AFC/M23
Hari impamvu zifatika zerekana ko abana ba Tshisekedi bakwiye kwiyunga kuri AFC/M23:
Kugaragaza ko bashyira imbere inyungu z’igihugu kuruta iz’umuryango: Mu gihe umuryango wa Perezida ushobora kuguma mu mwijima wa politiki mbi, abana be bashobora kugaragaza ko bashyira imbere amahoro n’ubwiyunge kuruta gukomeza gutegera ubutegetsi bugarijwe n’amakosa.
Gutanga urugero rw’ukwemera impinduka: Niba abana ba Mobutu barashoboye kwerekana ko bashobora kwitandukanya n’amateka y’ubutegetsi bwa se, kuki na bo batabikora? Ibi byatanga urugero rukomeye rw’uko urubyiruko rwa politiki rushobora guharanira impinduka nyazo.
Kwegereza abaturage icyizere cy’ubuyobozi bushya: Mu gihe abaturage benshi batangiye kuva kuri Tshisekedi, kwinjira kwa bamwe mu muryango we muri AFC/M23 byatanga icyizere cy’uko impinduka zishoboka, bityo abanyarwanda n’abanye-Congo bagahagarika kwitana ba mwana, ahubwo bakibanda ku kubaka igihugu gifite amahoro.
Kureka gutinya amateka: Abana ba Tshisekedi ntibakwiye gukomeza kuba ingwate y’ubutegetsi bwa se. Bashobora gufata icyemezo cy’ubutwari, bagakomeza urugamba rw’abifuza igihugu cyunze ubumwe kandi gitekanye.
- AFC/M23 ikomeje kwaguka ku rwego mpuzamahanga
Uretse aba bavuzwe haruguru, Jean-Jacques Mamba, wahoze ari umwe mu bayobozi bakuru b’ishyaka rya Jean Pierre Bemba (MLC), nawe yiyunze kuri AFC/M23. Ibi bikomeza gutanga ishusho y’uko iri huriro ritakiri ishyaka ryo mu mashyamba gusa, ahubwo rihindutse ihuriro ry’abanyapolitiki b’abahanga, barimo n’abahoze mu nzego nkuru za Leta ya Congo.
Nanone, umutwe wa Twirwaneho, uharanira uburenganzira bw’Abanyamurenge, nawo wiyunze kuri AFC/M23, bikaba byararenze imbibi z’itsinda ryo kurwanya Kinshasa gusa, ahubwo bigafata isura ya politiki iharanira uburenganzira bwa buri muturage wa Congo aho ava akagera.
- Amarembo arafunguye: Corneille Nangaa asaba abandi kuyinjiramo
Ku wa 30 Werurwe 2025, Corneille Nangaa yanditse kuri X asaba abanye-Congo baba mu mahanga kwinjira muri AFC/M23. Ubutumwa bwe burasobanutse: “Amarembo arakinguye.” Ubu ni ubutumire budasanzwe no ku bana ba Perezida Tshisekedi.
Gukomeza kuba ku ruhande runyuranye n’icyerekezo cy’amahoro n’ubwiyunge ni ukwishyira mu mwanya w’abanze amahirwe.
AFC/M23 si umutwe w’iterabwoba nk’uko Tshisekedi abitekereza—ahubwo ni urubuga rushya rw’imyumvire n’impinduka.
Kuba abana ba Perezida Tshisekedi biyunze kuri AFC/M23 byaba igikorwa gikomeye cyo kwitandukanya n’amateka ya se, bagahitamo guhagararira amahoro, demokarasi n’ubwiyunge.
Kuba baravutse mu rugo rwa Perezida ntibivuze ko batarwanya igitugu cye. Iyo igihugu kiri mu makuba, ikiba gikenewei ni uko abaturage bose bahaguruka bagakorera hamwe, ntibategereze ko ibintu bisenywa ngo babone kuvuga.
AFC/M23 ni igisubizo kiri gufungura amarembo y’impinduka. Umuryango wa Tshisekedi nawo ugomba guhitamo uruhande rwiza.
