Thursday, December 26, 2024
Thursday, December 26, 2024
spot_img
HomePolitikeImpinduka zikomeye mu ihuriro rya AFC rigamije gushyira akadomo ku butegetsi bwa...

Impinduka zikomeye mu ihuriro rya AFC rigamije gushyira akadomo ku butegetsi bwa Félix Tshisekedi Tshilombo.

Hakozwe impinduka zikomeye muri AFC iyobowe na Corneille Nangaa, ikaba igamije gushyira akadomo ku butegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi Tshilombo bukomeje kugirira nabi abaturage ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. 

Ni impinduka zakorewew mu nama idasanzwe yahuje ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, ikaba yarateranye tariki ya 22 Gashyantare 2024. 

Iyi nama yarangiye hakozwe impinduka mu buyobozi bwa AFC, nk’uko itangazo ryasohowe na AFC mu ijoro ryo k’uwa Kane, rishyira ku wa Gatanu, tariki ya 23 Gashyantare 2024 ribivuga. 

Iri tangazo ribivuga ko hakozwe impinduka mu rwego rwa politike, n’igisirikare, zikaba zakorewe mu nama yari igamije kongera guha umurongo n’icyerekezo iri huriro rirwanya ubutegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi Tshilombo. 

Nk’uko iryo tangazo ribivuga Corneille Nangaa niwe wabaye umuhuzabikorwa mu bya politike, naho Major Gen Sultan Makenga agirwa uhagarariye ibikorwa bya gisirikare. 

Ni mugihe Berterand Bisimwa, usanzwe ari perezida wa M23, we yabaye umuhuza bikorwa wungirije mu bya politike na diplomasi. 

Iyo nama yongeye kwemeza Benjamin Mbonimpa nk’umunyamabanga uhoraho aho azaba yungirijwe na Adam Chalwe Mukuntu. 

Itangazo ryashyizwe hanze na AFC rivuga ko ubu bunyamabanga bugomba kugenzura komisiyo zikurikira: 

“Komisiyo ishinzwe politike na diplomasi, ubukungu, imari, Ubukangurambaga (Mobilisation), kurema ingengabitekerezo nziza n’ishyirwa mu bikorwa n’iterambere” 

Harimo kandi “komisiyo y’ubutabera, imibereho myiza n’uburengenzira bwa muntu.” 

Naho komisiyo y’itumanaho yahawe kuyoborwa na Lawrence Kanyuka. 

Itangazo risoza rivuga ko AFC yemeje gushyiraho urwego rwa komisiyo ishinzwe amahoro, ubwiyunge no kubana mu mahoro, kugira ngo hazabeho ibikorwa byo gucyura abavanwe mu byabo n’intambara, no gucyura impunzi zahungiye hanze ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. 

Theos Munyetwari
Theos Munyetwari
Theos Munyentwali ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru ITYAZO Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho
Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights