Mu gitondo cyo ku wa Gatatu tariki ya 30 Mata 2025, imodoka zari zitwaye abasirikare n’abapolisi bo mu ngabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) zatangiye gusohoka mu mujyi wa Goma zijya mu murwa mukuru Kinshasa.
Aba ni abasirikare barenga 3,000 bari barahungiye mu bigo bya MONUSCO nyuma yo gutsindwa na M23 yari yarafashe igice kinini cy’uyu mujyi wo mu burasirazuba bw’igihugu.
Iyi gahunda yo kubacyura ibaye nyuma y’amezi macye aba basirikare bari bamaze mu gihirahiro, barara mu nkambi zifashishwa n’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye mu kurinda abasivili, nyuma yo gushyira intwaro zabo hasi.
Ibyo byabaye ku mpera z’ukwezi kwa Mutarama uyu mwaka wa 2025, ubwo M23 yari imaze gutanga amasaha 48 nk’igihe ntarengwa cyo gushyira intwaro hasi ku ngabo za Leta zari zasigaye mu mujyi wa Goma.
Amakuru atangwa n’abatangabuhamya mu mujyi wa Goma agaragaza ko nyuma y’uko M23 itangiye igikorwa cyo kwigarurira ibice byinshi bya Goma, igitutu cyabaye kinini ku ngabo za Leta.
Abasirikare benshi bavuga ko batigeze babona ubufasha bw’indege cyangwa ibikoresho bihanitse byari bikenewe mu kurwanya M23 yari yihagazeho mu ntambara yo ku butaka.
Benshi bahisemo guhungira mu nkambi za MONUSCO aho bari bizeye kurokoka no kubaho nk’impunzi z’intambara, aho kurwana urugamba rwamaze kugaragara ko batari butsinde.
Komite mpuzamahanga y’Umuryango wa Crois-Rouge, ku bufatanye n’inzego zitandukanye zirimo M23, MONUSCO na Minisiteri y’ingabo za Congo, niyo iri gutanga ubufasha mu gucyura ziriya ngabo.
Francois Mereillon, uhagarariye Crois-Rouge muri RDC, yatangaje ko bahisemo kwemera ubwo busabe “nk’umuhuza udafite aho abogamiye,” bagamije gufasha mu kubungabunga ubuzima bw’abo basirikare no kugabanya intonganya zakomeza gutiza umurindi ubushyamirane.
Mereillon yagize ati: “Twemeye gutanga umusanzu muri iki gikorwa tutashyizeho amabwiriza yihariye. Twemera gukora nk’umuhuza uharanira ko ibintu bigenda neza kandi mu mutekano”
Ibi bikorwa birajyana n’amasezerano y’ibanze yashyizweho n’impande zose zifite aho zihuriye n’iki kibazo, harimo no kwemerera aba basirikare gutaha mu mahoro, mu gihe M23 yemeye kubarinda mu rugendo kugeza bageze mu maboko y’inzego za Leta i Kinshasa.
Ibi bibaye mu gihe mu masaha make mbere y’uko aba basirikare batangira urugendo, ingabo za SADC (Southern African Development Community) zari zimaze gutangira gucyurwa mu bihugu byazo zinyuze ku butaka bw’u Rwanda.
Izi ngabo zari zaje ku butumire bwa Leta ya Congo ngo zifashe mu rugamba rwo guhashya M23, ariko nyuma y’ibikorwa bitagaragaje umusaruro wifuzwa, nazo zatangiye kwikura mu kibuga.
Kuba izi ngabo za SADC ndetse na FARDC ubwazo zaratsinzwe, bigaragaza ikibazo gikomeye cy’imiyoborere y’intambara ku ruhande rwa Leta ya Kinshasa, ndetse n’ihungabana ry’icyizere mu mitwe yayo y’umutekano.
Kuba M23 yemeye gufasha mu gucyura abasirikare bari bayirwanije, ni ikimenyetso kigaragaza ko irimo kugerageza kwisobanura nk’ishaka amahoro, ariko inafite ubushobozi bwo kugena ibibera mu bice bifite agaciro ka gisirikare n’ubucuruzi nka Goma.
Gufata icyemezo cyo gutanga igihe ntarengwa, kwakira abasirikare b’umwanzi babashije gushyira hasi intwaro, no kwiyambaza Crois-Rouge kugira ngo igire uruhare mu kubacyura, ni ibikorwa bihindura uko M23 isanzwe ifatwa.
Iki gikorwa cyo gucyura abasirikare ba Leta batakaje icyizere cy’intambara gishobora kuba intangiriro y’impinduka nini mu buryo intambara zicungwa muri Congo.
Abasesenguzi bavuga ko Kinshasa ishobora kuba iri mu nzira yo kwemera ko uburyo bwa gisirikare budashobora gukemura ikibazo cy’umutekano mu burasirazuba bw’igihugu.
Abaturage b’i Goma nabo bakomeje gusaba ko ubuyobozi bw’igihugu bwahindura uburyo bukoresha, bugaharanira ibiganiro aho gukomeza gusaba inkunga z’ingabo zidashoboye guhindura isura y’intambara.
Mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho. Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Cyangwa hano udukurikirane kuri Twitter.