Friday, May 23, 2025
Friday, May 23, 2025
spot_img
HomePolitikeImpinduka mu karere: Isi itangiye guhanga amaso AFC/M23 nyuma y'ibyakozwe na Corneille...

Impinduka mu karere: Isi itangiye guhanga amaso AFC/M23 nyuma y’ibyakozwe na Corneille Nangaa, Elon Musk na Mario Nawfal

Ku nshuro ya mbere, impaka ku bibazo bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) zatangiye guhindura isura ku rwego mpuzamahanga, nyuma y’uko abantu bafite ijwi rikomeye ku isi barimo Mario Nawfal na Elon Musk bagaragaje impungenge ku mikorere ya Leta ya Félix Tshisekedi. 

NB: Niba ukeneye website y'urusengero, Company, Ikinyamakuru, iyo gukoreraho ubucuruzi (E-Commerce), Organization (NGO)
twandikire kuri Whatsapp unyuze kuri iyi numero tugufashe: +254 754 537854.
Note: Company, Blog, Church website n'ink'ubuntu.

Mu kiganiro giherutse kubera i Goma, Corneille Nangaa, uyobora ihuriro AFC/M23, yavuze amagambo akomeye cyane: “Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ifite imiyoborere mibi cyane, ruswa niyo ya mbere mu bituma igihugu kidatera imbere.”  

Aya magambo yahise asakara ku mbuga nkoranyambaga, cyane cyane nyuma y’uko Mario Nawfal, umwe mu bantu bakomeye ku mbuga nkoranyambaga akaba n’umucuruzi w’Ikoranabuhanga, asangije abamukurikira iyo mvugo, yongeraho ati: “Ibi ni ibintu biteye inkeke ku gihugu gifite umutungo kamere ungana gutya.” 

Ibitangaje kurushaho, ni uko Elon Musk, umwe mu bantu bubashywe cyane ku isi kubera ibikorwa bye mu buhanga n’iterambere, nawe yagaragaje ko yabonye iyo nkuru, agaragaza ko yatunguwe n’urwego ruswa yagezeho muri RDC. 

Uyu mwuka mushya w’impaka wateje igitutu ku butegetsi bwa Tshisekedi, bwakunze gukoresha urwitwazo rw’u Rwanda mu gusobanura ibibazo byinshi by’imbere mu gihugu, birimo n’intambara ikomeje mu burasirazuba.  

Ubu rero, isi yose itangiye gutekereza ko ikibazo gishobora kuba kiri imbere muri Congo ubwaho, aho kuba hanze yayo. 

kimwe mu bimenyetso by’akajagari mu mikorere ya Leta ya Congo ni urubanza ruherutse kuvugwa ku rwego mpuzamahanga, aho Minisitiri yatawe muri yombi azira kunyereza miliyoni 200 z’amadolari, ariko agakatirwa igihano gisekeje cyo “gukubura” nk’imirimo nsimbura gifungo. Ibi byateje impaka ndende ndetse bigaragaza uburyo ubutabera bwa Congo bwahindutse igikoresho cya politiki. 

AFC/M23, yahoze ifatwa nk’umutwe w’inyeshyamba ushyigikiwe n’u Rwanda, ubu itangiye gufatwa nk’Ihuriro rishobora kuzana ubundi buryo bwo gucunga igihugu no kurwanya ruswa.  

Amagambo ya Nangaa, ashyigikiwe n’abayobozi batandukanye ndetse n’ibyamamare ku rwego rw’isi, yatangiye kuganisha ku buryo bushya bwo kureba ikibazo cya Congo. 

Bamwe mu basesenguzi bavuga ko igihe Tshisekedi yaba akuweho na AFC/M23, isi yose ishobora kuzabishyigikira, kuko impamvu zitangwa buri gihe ngo u Rwanda ni ikibazo, zatangiye gusaza no kudashimangirwa n’ibimenyetso bifatika. 

Muri iki gihe, aho amakuru agenda yisobanura, biragaragara ko uburenganzira bwo kumenya ukuri butakiri mu maboko y’igihugu kimwe cyangwa ibitangazamakuru bikorera leta, ahubwo ko ikoranabuhanga ryahaye ijwi abatagira aho bahurira n’imbaraga za politiki. 

Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe