Mu gihe intambara mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikomeje gufata indi ntera, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zahagurukiye gushaka ibisubizo by’amahoro arambye binyuze mu biganiro hagati ya Kinshasa n’u Rwanda.
Ku bw’Amerika, uyu mwuka mubi ufitanye isano n’uruhare u Rwanda rushinjwa mu gushyigikira ihuriro rya AFC/M23, ibintu u Rwanda rwakomeje guhakana.
Nyamara, ihuriro rya AFC/M23, rikomeje gutsura imbaraga mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, n’Amajyepfo ryitandukanyije n’ibi biganiro n’aya masezerano, rigahamya ko ari amasezerano atubakiye ku kuri, ahubwo agamije gusibanganya ikibazo nyakuri cyateje intambara.
Muri iyi nkuru, turagaragaza impamvu ihuriro rya AFC/M23 rifata aya masezerano ahagarikiwe na Amerika nk’uduhendabana twa dipolomasi tudafite aho duhurira n’amateka, uburenganzira, cyangwa amahame y’ubutabera irishingiraho.
- Amerika iri mu murongo wo guhosha intambara, ariko si yo yayiteye cyangwa iyumva
Kuva intambara yongeye kubura mu mwaka wa 2021, Amerika yagiye ishyira igitutu ku Rwanda isaba ko rureka gushyigikira ihuriro rya AFC/M23, ariko ntigaragaze ubushake bwo kunoza isesengura ryimbitse ku mpamvu zitera AFC/M23 kurwana.
Kuri iri huriro, ibi ni nko guhana uwashatse kuvuga, aho guhana uvuga nabi. Ni umuco wa dipolomasi y’Amerika yihutira kwirengagiza ubusabane buri mu bihugu, ariko ntihe ijambo abaturage ba Kivu bafite intimba n’amateka y’akarengane.
Ihuriro rya AFC/M23 rikwiye kugira amakenga ku kuba Amerika ishaka amahoro mu maguru mashya, igamije gusa guhagarika imirwano aho gushakira ibisubizo birambye ibibazo byimbitse by’imiryango ibarizwa mu burasirazuba bwa Congo yirukanwe mu byayo, ibangamiwe mu by’amategeko, ndetse ikaba ihigwa nk’abanzi aho kuba abenegihugu ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
- Amasezerano y’amahanga atitaye ku bibazo by’imbere mu gihugu ni uruhurirane rw’amakosa
Amateka y’aya masezerano ahagarikiwe n’amahanga, cyane cyane Amerika n’Umuryango w’Abibumbye na Afurika yunze ubumwe, yerekana ko aba agamije kwerekana “intsinzi ya dipolomasi” ariko atita ku buryo abaturage babarizwa ku mbuga y’urugamba bababara.
Ihuriro rya AFC/M23 ryemeza ko ibi biganiro bizabera i Washington DC cyangwa Addis-Ababa bidaha ijambo abarokotse ubwicanyi bwa FARDC na FDLR, ntibivuga ku mibiri y’abishwe i Kishishe n’ahandi hatandukanye, ntibivuga ku cyemezo cya Leta ya Congo cyo kwita abaturage b’Abatutsi “Abanyarwanda” no kubatesha ubwenegihugu babatwerera ‘Ubunyarwanda’.
Mu gihe aya masezerano yasinywa hagati y’u Rwanda na RDC, Amerika izasigarana isura yo kuba “umutabazi”, ihuriro rya AFC/M23 rizabibona nk’ikinamico ya politiki mpuzamahanga irimo gukinirwa hejuru y’amaraso y’inzirakarengane, aho umunyabyago aburirwa ijwi.
III. Amerika irengera inyungu zayo, ntirengera ukuri kw’abaturage
Ihuriro rya AFC/M23 rifata uruhare rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika nk’urushingiye ku nyungu zayo z’inyuma, cyane cyane ku byerekeye umutekano w’akarere no ku mabuye y’agaciro.
Muri Kivu hasanzwe hari amabuye nka coltan, zahabu, cassitérite n’andi mabuye yifashishwa mu nganda z’ikoranabuhanga, gucura ibisasu n’indege.
Ibi bituma Amerika ihitamo gushyigikira Leta ya Congo n’ubutegetsi bwayo, kugira ngo ikomeze gukorana n’amasosiyete yaho acukura ayo mabuye mu bwisanzure, aho gucunga umutekano w’abaturage bakomeje guhura n’akarengane ka Leta ya RDC.
Mu yandi magambo, ihuriro rya AFC/M23 rifata aya masezerano nk’intwaro ya politiki y’ubukungu ibereye Amerika, aho gukemura impamvu nyazo zitera umutekano mucye.
- Guhagarika intambara si igisubizo kirambye igihe akarengane kakiriho
Ihuriro rya AFC/M23 ntirishobora kwemera amahoro anyujijwe mu masezerano n’u Rwanda, igihe ayo masezerano adasaba Kinshasa kureka gukorana n’imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR, cyangwa igihe adasaba Leta ya Congo kugarura uburenganzira bwose bwambuwe abaturage bavuga Ikinyarwanda, harimo n’ubwenegihugu.
Amahoro nyayo ntasaba gusa guhagarika kurasana; asaba impinduka mu mitegekere y’igihugu, no kwemera ko hari amahanga ahora ahisha ikibazo kugira ngo ibikorwa by’ubucukuzi n’ubucuruzi bidahungabana.
Kuri iri huriro, ibyo Amerika iharanira birimo guhagarika intambara ariko ntiharanira guca impamvu iyitera. Ibyo ni nko kuzimya umuriro ariko ukawusiga mu mizi.
- Gushyira mu majwi u Rwanda nta cyo bivuze ku buzima bw’abaturage ba Congo bavuga Ikinyarwanda
Amerika yakomeje kugaragaza ubusumbane bwo kugaragaza ko intambara iri hagati ya AFC/M23 na FARDC ari iy’u Rwanda na Congo, nyamara ikirengagiza ko ihuriro rya AFC/M23 ari ihuriro rivuka muri Congo, rirwanira uburenganzira bw’Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda.
Gushaka amahoro binyuze mu masezerano hagati y’u Rwanda na RDC, ariko hirenganyijwe AFC/M23 ubwabo ni nk’ugushaka amahoro hagati y’abanyamahanga babiri ku kibazo cy’abaturage batuye i Masisi, i Rutshuru, cyangwa i Nyiragongo.
Ni na yo mpamvu ihuriro rya AFC/M23 riragaza ko aya masezerano adashobora kwitabwaho igihe hataravugwa uruhare rwa FARDC na FDLR mu bwicanyi, icyemezo cya Leta ya Congo cyo kuvutsa abantu uburenganzira bwo gutura no kwitwa Abanye-Congo, ndetse n’ubusumbane bukorerwa mu mashuri, inzego z’ubuyobozi, n’igisirikare.
Ihuriro rya AFC/M23 ntiryanga amahoro; rirayashaka nk’uko abaturage bayashaka. Ariko amahoro ahagarikiwe na Amerika, binyuze mu biganiro bihuza Kinshasa na Kigali, ariko ntihagire igikorwa ku kibazo cy’abenegihugu bahunga buri munsi, ni amasezerano y’uduhendabana.
Icyitonderwa: Ibikubiye muri iyi nkuru ni ibitekerezo bwite by’umunyamakuru Kwizera Yamini