Thursday, June 5, 2025
Thursday, June 5, 2025
spot_img
HomePolitikeImpagarara muri RDC nyuma yuko Umuvugizi w'ishyaka rya Joseph Kabila akubiswe bikabije...

Impagarara muri RDC nyuma yuko Umuvugizi w’ishyaka rya Joseph Kabila akubiswe bikabije n’abasore ba Perezida Tshisekedi bakamugira intere

Haravugwa impungenge zikomeye ku mutekano w’abanyapolitiki muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nyuma y’uko Jean-Pierre Belesi, umwe mu bavugizi b’ishyaka PPRD rya Joseph Kabila, agabweho igitero cy’ivangura ry’amashyaka. 

Nk’uko bitangazwa n’abaturage bari aho byabereye, iki gitero cyabaye mu ijoro ryo ku wa Mbere ahagana saa yine n’igice z’ijoro (10:30 p.m.), ubwo Belesi yari atashye avuye ahazwi nka Kin Marché mu Mujyi wa Kinshasa.  

Yatezwe mu nzira, ku muryango w’inzu atuyemo, agabwaho igitero cy’agashinyaguro n’abantu bivugwa ko bari bambaye imyambaro y’imitwe yitwara gisirikare ishyigikiye ishyaka UDPS rya Perezida Félix Tshisekedi. 

Ababonye uko byagenze bavuze ko abo bagizi ba nabi bari bafite ibikoresho by’intambara birimo amapine yo gutwika, inkoni, n’udupanga, ndetse bakaba baragaragaje umujinya ushingiye ku bitekerezo bya politiki. 

Umwe mu baganiriye na ITYAZO wifuje ko umwirondoro we udatangazwa kubera impamvu z’umutekano yagize ati: “Ibi birenze urugero. Twabonye Belesi bamugirira nabi ku mugaragaro, bavuga ngo ni uko ari uwa Kabila.”  

Ishyaka PPRD riravuga ko iki gitero ari ikimenyetso cy’ihungabana rikomeye ku burenganzira bwa muntu no ku bwisanzure bwa politiki muri Congo.  

Umwe mu bayobozi bakuru w’iryo shyaka muri Kinshasa yamaganye icyo gikorwa anasaba ko hakorwa iperereza ryihuse. 

Ati: “Twamaganye ubwo bwicanyi bw’imitwe ya politiki ikoresha iterabwoba kugira ngo itere ubwoba abatavuga rumwe na yo. Dukomeje gusaba ko perezida Tshisekedi afata iya mbere mu guhosha ubu bushotoranyi.” 

Kugeza ubu, ibiro bya Perezida Félix Tshisekedi ndetse n’ishyaka UDPS ntibiragira icyo bitangaza ku by’iki gitero. 

Iki kibazo kije mu gihe igihugu kigeze ahakomeye muri politiki, aho hari umwuka mubi hagati y’abashyigikiye ubutegetsi buriho n’abo ku ruhande rw’abatavuga rumwe na bwo.  

Abasesenguzi batandukanye mu bya politiki barasaba ko habaho ibiganiro bigamije kwirinda ko igihugu cyasubira mu bihe by’amacakubiri n’icuraburindi rya politiki. 

Reba Video unyuze hano

Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe