Sunday, April 20, 2025
Sunday, April 20, 2025
spot_img
HomePolitikeImirwano yubuye mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo

Imirwano yubuye mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo

Imirwano yubuye muri teritwari ya Masisi, Intara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC) nyuma y’agahenge kari kamaze iminsi irenga 10. 

Perezida wa M23, Bertrand Bisimwa, yatangaje ko ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC ari ryo ryabashotoye guhera kuri uyu wa 21 Ukuboza 2023. 

Bisimwa yagize ati: “Guhera kuri uyu wa 21 Ukuboza 2023 kugeza muri uyu mwanya, ihuriro ry’ingabo za Leta ya Kinshasa ryagabye ibitero ku birindiro bya ARC/M23 muri teritwari ya Masisi, rirenga ku ihagarikwa ry’imirwano ryasabwe n’umuryango mpuzamahanga.” 

Perezida wa M23 yatangaje kandi ko yakiriye amakuru y’uko ihuriro rya Leta rirakomeza kugaba ibitero ku birindiro by’uyu mutwe hirya no hino.  

Ati “Amakuru agaragaza ko iri huriro rifite gahunda yo gukomeza no kwagura ibitero byaryo.” 

Tariki ya 11 Ukuboza 2023, ibiro bya Leta zunze ubumwe za Amerika bishinzwe ububanyi n’amahanga byatangaje ko M23 n’ingabo za RDC byemeye guhana agahenge k’amasaha 72 kugira ngo ibikorwa byo gutaha kw’ingabo zari mu butumwa bwa Afurika y’iburasirazuba bigende neza, nta nkomyi. 

Aka gahenge kaje kongerwa, kagezwa ku byumweru bibiri, mu gihe amatora rusange yo muri RDC yabaye tariki 20 Ukuboza yategurwaga. Imirwano yubuye katararangira kuko M23 yatangaje ko yatangiye ibikorwa byo kwirwanaho, isubiza uruhande rwayiteye. 

Iyi mirwano yubuye nyuma y’amasaha macye Umuyobozi w’umutwe w’ingabo zari mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango wa Afurika y’iburasirazuba muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (EACRF), Major General Alphaxard Muthuri Kiugu, yatangaje ko abasirikare yayoboraga bose batashye, badashyikirije Ingabo z’Umuryango w’Ubukungu bw’Ibihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo, SADC, ibice bagenzuraga mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. 

Ingabo za nyuma za EACRF zavuye ku butaka bwa RDC ku wa 21 Ukuboza 2023. Izi ni izari zarasigaye ku biro ku cyicaro gikuru cyari giherereye mu mujyi wa Goma nk’uko byemejwe na Maj. Gen. Kiugu. 

Gutaha kw’izi ngabo kwashingiye ku cyemezo cy’abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) bafashe ubwo bari mu nama i Arusha. Bari barateganyijwe ko ibice zizavamo, zizabishyikirije iza SADC nk’uko ubutegetsi bwa RDC bwabyifuje. 

Maj. Gen. Kiugu yasobanuye ko impamvu EACRF itashyikirije ingabo za SADC ibi bice ari uko iki gikorwa kitateguwe kandi ngo impande zombi ntizabiganiriyeho; ibyatumye umutwe witwaje intwaro wa M23 ubisubiramo. 

Uyu musirikare yagize ati “Kubisigira ingabo za SADC ntabwo byateguwe ariko nifuzaga ko twabizishyikiriza mbere y’uko dutaha. Ntabwo twabonye umwanya wo kubiganiraho, ni yo mpamvu bitabaye. Ni yo mpamvu M23 yabibyaje amahirwe, isubira mu bice twavuyemo.”
Yakomeje asaba amahanga gushyigikira ko amahoro arambye aboneka muri RDC, aboneraho kwifuza ingabo za SADC akazi keza. 

Ati “Mu gihe Kivu y’Amajyaruguru yitegura misiyo ya SADC muri RDC, turabifuriza kugera ku ntego.” 

Ubutumwa bwa EACRF bwatangiye mu Gushyingo 2022, itangira kujya mu bice M23 yari yarafashe muri Werurwe 2023, binyuze mu bwumvikane. 

Theos Munyetwari
Theos Munyetwari
Theos Munyentwali ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru ITYAZO Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho
Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights