Igitero gikomeye cyagabwe na FARDC, FDNB, FDLR n’inyeshyamba za Wazalendo cyibasiye abaturage mu gace ka Mikenke, kamwe mu duce tw’akarere ka Mulenge, dutuwe ahanini n’Abanyamulenge.
twandikire kuri Whatsapp unyuze kuri iyi numero tugufashe: +254 754 537854.
Note: Company, Blog, Church website n'ink'ubuntu.
Amakuru yizewe atugeraho aturutse ku mirongo y’imbere ku mbuga y’urugamba avuga ko uru ruhande rufatanya n’ubutegetsi bwa Kinshasa rwagabye igitero ku baturage bo mu bwoko bw’Abanyamulenge mu rukerera rwo kuri uyu wa gatanu.
Ibi bitero bivugwa ko byatangiriye hafi y’aho ibitaro bya Mikenke byahoze bikorera, mbere y’uko byimurirwa mu Gipupu – mu gace gatuwe cyane n’Ababembe.
Abaturage bahamya ko batunguwe n’urusaku rw’imbunda ziremereye n’zoroheje, ndetse n’abari i Minembwe bemeza ko bumvise amasasu menshi harimo n’ibikoresho bikomeye nka machine guns, Kibariga ndetse n’ibisasu biremereye bya ARPG.
Umwe mu batuye aho waganiriye na ITYAZO yagize ati: “Tubyukiye ku bitero bikomeye hano hafi n’ibitaro bya Mikenke. Ntitwigeze twongera kugira ituze kuko iri joro ryahindutse umuyonga.”
Umutwe wa Twirwaneho, usanzwe wunganira Abanyamulenge mu kwirwanaho, wahise wiyemeza guhagurukira icyo gitero, maze nawo utangira urugamba rwo kwisubiza ubutaka bwabo bwagabweho ibitero.
Uru rugamba ruvugwa ko rukomeje kugeza n’ubu, rukaba ruri kubera mu mihana iri hafi y’imisozi ya Gipupu ndetse no mu duce twa Cyohagati.
Ibi byongera kwerekana uburyo ikibazo cy’umutekano mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo gikomeje gukomera cyane, ahanini gishingiye ku moko, ubutegetsi n’imitwe yitwaje intwaro.
Nubwo FARDC n’abo bafatanyije bavuga ko bahanganye n’imitwe yitandukanyije na Leta, nta gihamya cy’uko koko bashoboye gusunika Twirwaneho cyangwa M23 kuva imirwano yongeye kubura.
Ihuriro ry’imitwe ya gisirikare ikorana na Leta rishinjwa n’abaturage gukoresha ubukana bw’indengakamere no kwibasira abaturage b’inzirakarengane, cyane cyane Abanyamulenge, mu rwego rwo kubakura mu byabo.
Ababikurikiranira hafi bavuga ko ibi bitero bishobora gufatwa nk’igice cya gahunda nini yo gusenya imiryango y’Abanyamulenge mu gihugu cyabo kavukire.
Uretse umutekano muke, hari ubwoba ko ibi bikorwa bishobora gukurura ubundi bwicanyi ndengakamere, ndetse bikongera umubare w’impunzi zituruka muri Kivu y’Amajyepfo.
Bamwe mu banyapolitiki bo muri ako karere barasaba umuryango mpuzamahanga kugira icyo ukora, bakavuga ko ukwiye gushyiraho ingamba zifatika zo kurinda abasivili no guhosha izi ntambara zidasiba guhitana ubuzima bw’abatagira aho bahungira.