Imirwano ikomeye yongeye kuvugwa mu mujyi wa Uvira, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, kuri uyu wa Kane, ahitwa Kasenga, aho Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) zihanganye n’umutwe wa Wazalendo, nk’uko byemezwa n’abaturage batandukanye batuye muri ako gace.
Iyi mirwano ije mu gihe umwuka mubi n’ukutizerana hagati y’impande zombi bikomeje kwiyongera, by’umwihariko nyuma y’ifatwa ry’imijyi ya Goma na Bukavu, byatumye hari impinduka zikomeye ku rugamba rw’Amajyepfo y’Uburasirazuba bwa Congo.
Abatuye muri aka gace batangaje ko amasasu yakomeje kumvikana mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, ndetse n’ijoro ryabanje rikaba ryararanzwe n’amajwi y’imbunda ziremereye ndetse n’itoya.
Umuturage wo muri Kasenga waganiriye n’umunyamakuru wa ITYAZO yagize ati: “Twabonye ingabo z’igihugu zicumbitse hafi y’umusozi wa Kabindula, ariko nyuma y’amasaha make, imirwano iratangira, turahunga.”
Si ubwa mbere ibi bice bihangayikishije bibaye indiri y’intambara. Mu cyumweru gishize, imirwano ikaze yari yahuje abaturage bo mu misozi ya Kalundu, Kivovo na Kigongo, aho harasiwe abaturage bamwe bikekwa ko bagwiriwe n’amasasu ya grenade.
Ibibazo by’umutekano muke mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bikomeje kwiyongera, aho imitwe yitwaje intwaro, irimo Wazalendo, yakomeje gukaza umurego mu bikorwa byo kwigarurira ibice by’ingenzi, ikavugwaho no kuba ifite inkunga iva hanze y’igihugu.
Ubutegetsi bwa Kinshasa ntiburagira icyo butangaza ku bijyanye n’imirwano ya Kasenga, ariko bamwe mu basesenguzi b’umutekano bavuga ko kuba FARDC iri mu ntambara itoroheye igihugu bishobora kugira ingaruka ku mutekano w’akarere kose.
Mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho. Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Cyangwa hano udukurikirane kuri Twitter.