Polisi yo mu Karere ka Rugombo, Intara ya Cibitoke, yatangaje ko ku itariki ya 10 Mata 2025, yasanze imirambo y’abantu babiri bambaye impuzankano za gisirikare cy’u Burundi.
Iyo mirambo yari imaze gutangira kwangirika ndetse yari yashyizwe mu ihema riri mu Mudugudu wa Rusiga, ahagana muri kilometero enye uvuye mu mujyi wa Cibitoke.
Polisi yahisemo guhita iyishyingura, nta bushakashatsi bwakozwe ngo hamenyekane amazina y’abapfuye cyangwa icyabishe.
Abaturage baho bavuga ko iyo mirambo ishobora kuba hashize iminsi yarahajugunywe, bigatuma bakeka ko ishobora kuba ifitanye isano n’ibikorwa bya gisirikare byo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), aho ingabo z’u Burundi zifatanya na FARDC mu kurwanya umutwe wa M23.
Amakuru aturuka mu nzego z’umutekano avuga ko abo bantu bashobora kuba bari urubyiruko rw’Imbonerakure rwoherejwe gufasha ingabo za Leta ya Congo.
Hari impungenge ko bashobora kuba barishwe bagarutse mu Burundi bashinjwa gutoroka urugamba cyangwa guhunga intambara.
Itangazamakuru rya SOS Media Burundi ryatangaje ko ibi bishobora kuba bifitanye isano n’igitutu kiri gushyirwa ku rubyiruko rwo mu ishyaka riri ku butegetsi, CNDD-FDD, ngo bagende kurwana muri Congo.
Bivugwa ko bamwe muri bo bamaze gutangira guhunga igihugu banyuze ku mipaka itemewe, berekeza mu Rwanda cyangwa muri RDC, cyane cyane banyuze ku mugezi wa Rusizi.
Umuyobozi wa Polisi muri Komine Rugombo yemeje ko iyo mirambo yabonetse koko, ariko yemeza ko bahisemo kuyishyingura ako kanya mu rwego rwo kurinda abaturage ngo hatagira icyorezo cyaduka, batabanje gukora isuzuma ryimbitse.
Icyo cyemezo cyateje impaka mu baturage bamwe bibaza impamvu Polisi yihutiye gushyingura iyo mirambo nta perereza ribayeho.
Bamwe mu baturage, harimo n’abayoboke ba CNDD-FDD ubwabo, batangiye gusaba ko hakorwa iperereza rihariye kandi rigenzurwa n’abigenga kugira ngo hamenyekane ukuri kuri ibyo byabaye.
Ibi bibaye mu gihe hirya no hino mu gihugu hakomeje kwibazwa impamvu u Burundi bwishoye mu ntambara yo muri RDC, aho bamwe batangiye kuvuga ko Abasirikare b’Abarundi bari kugwa ku rugamba rutari urwabo, rubera inyungu z’abantu ku giti cyabo.