Wednesday, June 4, 2025
Wednesday, June 4, 2025
spot_img
HomePolitikeImirambo myinshi y’abasirikari ba FARDC n’abafatanyabikorwa bayo yagaragaye mu bisambu yateje impagarara

Imirambo myinshi y’abasirikari ba FARDC n’abafatanyabikorwa bayo yagaragaye mu bisambu yateje impagarara

Mu bisambu bya Rugezi, biherereye muri Teritwari ya Fizi mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, haragaragaye imirambo myinshi y’abasirikare ba Leta ya Congo (FARDC) nyuma y’imirwano ikomeye yahabereye hagati y’Ingabo za Leta n’abafatanyabikorwa bayo na Twirwaneho ifatanyije na M23. 

Abagore bo muri ako gace bari bagiye mu mirima guhinga ni bo batanze amakuru bwa mbere. Bavuze ko mu minsi ibiri ishize basanze imirambo y’abasirikare inyanyagiye mu mirima no mu bihuru bitandukanye. 

Umwe muri bo yavuze ati: “Twari twinjiye mu murima kare mu gitondo, duhura n’imirambo y’abasirikare. Mu gace kamwe twabonye imirambo irindwi, tujya kure gato tubona n’indi mirambo igera kuri cumi n’itatu. Twari twuzuye ubwoba.” 

Abaturage bemeje ko iyo mirambo yari yambaye imyambaro ya gisirikare ya FARDC. Bavuze kandi ko hafi y’iyo mirambo hari imbunda nyinshi zitatanye, harimo na mashinigani (machine guns), Gatimba, ndetse n’amasasu menshi yasakaye mu mirima. 

Aka gace ka Rugezi gaherereye mu majyepfo ashyira uburengerazuba bwa Komine ya Minembwe. Mu mezi abiri ashize, kari kabohowe na Twirwaneho ifatanyije na M23, ndetse kuva ubwo kagiye kaba ahantu hakunze kugabwaho ibitero n’ingabo za Leta.  

Icyakora, nyuma y’igitero giheruka hagati mu cyumweru gishize, nta kindi gitero FARDC irongera kuhagaba, bikekwa ko byatewe n’ibihombo bikomeye bahagize birimo no gutakaza abasirikare benshi. 

Mu bundi butumwa bukomeje gutangwa n’abakurikiranira hafi ibibera muri aka karere, haravugwa ko kuwa Gatanu w’icyumweru gishize ingabo z’u Burundi zaturutse i Bujumbura zinjira muri Congo zerekeza mu Cyohagati.  

Bivugwa ko ibyo biri mu rwego rwo kwitegura ibitero bishya ku birindiro bya Twirwaneho na M23 biherereye mu Mikenke. 

Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe