Tuesday, October 22, 2024
spot_img

“Umwana yaba arwaye inzoka ukamuha umuti w’igitunu” KNC yababajwe n’icyemezo cya FERWAFA k’umubare w’abanyamahanga

Kuwa 1 Nzeri 2024 nibwo ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA ryatangaje ko hafashwe icyemezo ku bijyanye no kongerwa k’umubare w’abanyamahanga bakinishwa mu kibuga, byari bimaze iminsi bisabwa n’abanyamuryango.

Mu itangazo FERWAFA yasohoye, yavuze ko umubare w’abanyamahanga bemerewe kujya mu kibuga ugomba kuguma kuri batandatu, gusa hakiyongeraho 4 b’abasimbura, ubwo ku rupapuro rw’umukino hakajyaho abakinnyi 10 b’abanyamahanga.

Ni mu gihe Abanyamuryango ba Rwanda Premier League bo bashakaga ko umubare wabo wazamurwa ku rupapuro hakajya hajyaho 12 naho mu kibuga hakajyamo 8. Gusa FERWAFA ikomeza gutsemba.

Iki cyemezo cya FERWAFA nticyanyuze benshi mu bayobozi b’amakipe ndetse n’abakunzi ba ruhago muri rusange. Umwe mubo bitashimishije n’umuyobozi wa Gasogi United KNC nawe arimo.

Mu kiganiro rirashe  cya TV1, KNC mu magambo ye yagaragaje ko atishimiye namba ibyo FERWAFA yakoze kuko asanga bisa nko gufata umwana urwaye inzoka ukamuha umuti w’igitunu.

Yagize ati “Ni nkuko umwana yaba arwaye inzoka ukamuha imiti y’igituntu. Biriya FERWAFA yakoze n’ubundi urebye ntacyo bimaze kuko abanyamahanga 10 hakemerwa 6 bisa nkaho n’ubundi ushaka wajya ujyana 6 nkuko bisanzwe bitewe ni uko abanyamahanga bemewe bisaba kuzajya ujyana 2 ku mwanya umwe.”

Uretse ibi byababaje bamwe na bamwe kandi, benshi bakomeza kwibaza niba amakipe afite ibirarane azaza agahita akinira muri iyi system nshya ya FERWAFA cyangwa niba bazabanza bagakina muri system yari isanzwe nkuko andi makipe yayikiniyemo.

Gusa nanone KNC avuga ko abakomeje kwibaza ibi no kubivuga, bari gushaka amatiku bareke amakipe akine uko bimeze ubu.

Ati ” Ibyo abantu barimo kuvuga ni amatiku menshi, bazakine muri ubu buryo bwemejwe na FERWAFA ntacyo bitwaye.”

Ni mu gihe kandi Chairman wa Rwanda Premier League, Mudaheranwa Hadji Youssuf, yavuze ko nubwo icyifuzo cyabo kitubahirijwe 100% ariko kuba umubare w’abakinnyi b’abanyamahanga wagizwe 10 ku mukino, hari intambwe yatewe.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments