Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Umuyobozi mu ikipe ikomeye hano mu Rwanda yikuye ku nshingano zo kuyobora bitewe n’ibibazo biri mu ikipe

Umuyobozi mu ikipe ikomeye hano mu Rwanda yikuye ku nshingano zo kuyobora bitewe n’ibibazo biri mu ikipe.

Ikipe ya Kiyovu Sports ni imwe mu makipe amaze iminsi avugwamo ibibazo by’uruhererekane, byaba ibishingiye ku mafaranga ndetse n’ibindi bishingiye ku kutumvikana kw’abagize umuryango wa Kiyovu Sports, dore ko ikubutse no mu bihano yari yarahawe na FIFA.

Ku munsi w’ejo hashize tariki ya 13 Kanama 2024, nibwo amakuru yagiye hanze avuga ko umunyamabanga w’iyi kipe, Karangwa Jeanine yeguye kuri izi nshingano yari afite, aho yasobanuraga ko yeguye bitewe n’izindi nshingano nyinshi afite zitamwemerera kubifatanya n’izi zo muri Kiyovu Sports.

Gusa nubwo uyu Mudamu yeguye kuri izi nshingano, amakuru avugwa, avugako yeguye bitewe n’ibibazo biri muri iyi kipe atabashishe kwihanganira, abona ko bidateganya no gucyemuka vuba.

Yeguye kandi nyuma yuko iyi kipe iherutse gutora undi perezida wayo ariwe David, ndetse ikaba yaramaze no kwerekana abakinnyi n’imyambaro izakoresha muri uyu mwaka w’imikino wa 2024 – 2025.

Benshi kandi muri Kiyovu Sports bakomeza kugaragaza ko ntakizere gihari bitewe nuko ngo nta mafaranga ahari yo gushora muri iyi kipe cyane ko na perezida wayo mushya aherutse kubitangaza ko nta mafaranga afite yo gushimisha abakunzi b’iyi kipe.

Uyu David akomeza gusaba abakunzi b’ikipe ya Kiyovu Sports kuba babatera ingabo mu bitugu bagafata ikipe nk’iyabo bose bakirinda kuyiharira ubuyobozi, bityo bagafatanya bakageza ikipe kure.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments