Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Umutoza wa Rayon Sports yatangaje rutahizamu ukomeye yifuza wananiye Apr Fc

Umutoza wa Rayon Sports, Robertihno akigera muri iyi kipe ya Rayon Sports yatangaje ko iyi kipe idafite abakinnyi cyane cyane ba rutahizamu bashobora kugeza ikipe kure cyangwa ngo babashe guhangana na Apr Fc.

Uyu mutoza yavuze ko iyi kipe igomba kwigomwa ikagura abakinnyi bakomeye ndetse ko niyo baba bahenze ntakibazo ariko ikipe ikabona abakinnyi buzuza  imyanya irimo ibihanga.

Uyu mutoza yagize ati “Ntabwo byoroshye, tugomba kugura abakinnyi beza cyane, tugomba kugura abakinnyi rimwe bashobora guhenda, gusa ni ko kuri kuri twe.”

“Mfitanye gahunda na Perezida, Tuzaganira byinshi kubera izo mpamvu, hari imyanya y’ingenzi dukeneyeho abakinnyi kugira ngo dutware Shampiyona, kugira ngo dutsinde ‘derbie’ [ya APR], kandi kugira ngo dukine Champions League.”

Amakuru ahari avuga ko uyu mutoza akigera muri Rayon Sports yasabye ko iyi kipe yagura Rutahizamu ukomoka muri Uganda, Milton Karisa. Umutoza avuga ko ariwe mukinnyi ubona wakina neza ndetse agafasha ikipe kugera kure.

Nyamaze uyu mukinnyi nubwo umutoza amwifuza, yari yarabanje kwifuzwa n’ikipe ya Apr Fc mu mwaka washize ubwo yatangiraga gukinisha abanyamahanga, gusa byaje kurangira bananiranywe bitewe n’amafaranga y’umurengera yacibwaga Apr Fc.

Amakuru akomeza avuga ko bamwe mu bakinnyi Rayon Sports iheruka kugura, batabashije kwemeza umutoza ndetse ko ariyo mpamvu Rayon Sports ishobora gusubira ku isoko kandi yari yararivuyeho.

Uyu mukinnyi aramutse aguzwe yaza asanga abandi bakinnyi Rayon Sports iheruka kwinjiza harimo  Ndikuriyo Patient, Fitina Omborenga, Ndayishimiye Richard, Omar Gning, Niyonzima Olivier ‘Seif’, Ishimwe Fiston, Nshimiyimana Emmanuel, Rukundo Abdul Rahman, Haruna Niyonzima na Prinsse Elenga-Kanga.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments