Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Umutoza wa Apr Fc yavuze ikibazo gikomeye bahuye nacyo cyatumye abakinnyi bose batigaragaza

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 3 Kanama 2024 ikipe ya Apr Fc irakina umukino ukomeye iraza guhuriramo na Simba SC yo mu gihugu cya Tanzania ku munsi wa  Simba day. Ni umukino kandi uza gufasha impande zombi yaba kuri Apr Fc cyangwa kuri Simba kureba niba abakinnyi babo biteguye neza.

Gusa nubwo bagiye gukina uyu mukino, umutoa wa Apr Fc Darko Nović, yagaragaje impungenge ko bagiye gutangira shampiyona n’indi mikino abakinnyi bose bafite batabonye umwanya n’amahirwe yo kwereka icyo bashoboye n’imikinire yabo.

Ibi yabigarutseho avuga ko impamvu ibi byabaye ari uko bisanze imikono yose yo kwitegura mbere ya shampiyona, ari imikino y’amarushanwa, bityo rero ko imikino y’amarushanwa biba bigoye kuyigeragerezaho abakinnyi, biba bisaba ko hakinishwa abakinnyi  babizobereyemo.

Uyu mutoza kandi yabajijwe niba kuri uyu mukino aza guha amahirwe abakinnyi batigaragaje bakigaragaza, avuga ko bigoye cyane kuko uyu mukino ni umwe mu mikino ikomeye bagiye gukina.

Ati “nuvuga kuri ibyo, ni cyo kibazo dufite gikomeye, imyiteguro yahereye hano imikino yose yari irushanwa ntabwo wari guha amahirwe abakinnyi bose urugero nk’umunyezamu wacu wa kabiri ntabwo yigeze akina n’umunota umwe mu mikino 6 iheruka kandi n’umukino wa Simba ni umukino ukomeye.”

“Ni cyo kintu twabuze muri iyi myiteguro kuko ntabwo twabonye amahirwe yo guha umwanya abakinnyi benshi ngo basaranganye iminota ariko tuzagenda tubikoraho gake gake, umukino ku mukino.”

Apr Fc kandi ubu iri mu myiteguro yo gukina imikino ya CAF Champions League, aho izahura na Azam Fc ku wa 17 Kanama 2024, umukino uzabera muri Tanzania, ndetse byongere guhura kuwa 24 Kanama 2024 mu mukino wo kwishyura uzabera i Kigali.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments