Ku wa 26 Nyakanga nibwo umutoza mushya wa Rayon Sports, Robertihno yasinye amasezerano y’umwaka umwe muri Rayon Sports, ndetse kuri uwo munsi yahise atangiza imyitozo mu Nzove aho Rayon Sports ikorera imyitozo.
Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 27 Nyakanga 2024, nibwo Rayon Sports yakinnye umukino wambere kuva Robertihno yaza gutoza iyi kipe. Ikaba yakinnye n’ikipe ya Musanze Fc.
Mbere yuko uyu mukino ukinwa, umutoza Robertihno yari yaganiriye n’itangazamakuru, aribwira ko kuri uyu mukino atari butoze, ahubwo ari bwicare mu bafana akareba umukino nk’abandi bose kugirango arebe uburyo abakinnyi ba Rayon Sports bahagaze muri iyi minsi.
Yagize ati “Ndaba ndi kumwe n’abakinnyi mu rwambariro ariko umukino nujya gutangira nzajya hanze kugira ngo ndebe imyitwarire y’abakinnyi uko bateye, kuko ni kimwe mu bifasha umutoza mu ikipe afite.”
Uretse ibyo kandi uyu mutoza yanagarutse kuri Muhire Kevin, umwe mu bakinnyi bamaze igihe kinini muri Rayon Sports, ndetse uri mu bakinnyi bamufashije kwegukana igikombe mu mwaka wa 2019.
Ati” Muhire Kevin ni umukinnyi mwiza ufite ubuhanga, ukinira Ikipe y’Igihugu ndetse wanakinnye mu Misiri. Yari umukinnyi w’ingenzi kandi ni umukinnyi w’ingenzi ku ikipe kubera ko yumva umupira ndetse afite n’ubunararibonye muri Shampiyona ndamwishimiye cyane.”
Nyuma y’ibi byose umukino wahuzaga iyi Rayon Sports na Musanze Fc waje gukinwa ndetse ikipe ya Rayon Sports iwitwaramo neza itsindda ibitego 3 kuri 1.