Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Umunyezamu Maxime ufatira Amavubi yatandukanye n’ikipe yakiniraga

Umunyezamu Maxime Wenssens umwe mu bazamu beza u Rwanda rufite, wakinaga mu ikipe yo mu cyiciro cyambere mu gihugu cy’u Bubiligi, yamaze gutandukana nayo ubu nta kipe afite.

Uyu mukinnyi wakinaga mu ikipe yitwa Union Saint Gilloise, ndetse agafatira n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi, yatandukanye n’iyi kipe yakinagamo bitewe nuko atabonaga umwanya uhagije wo gukina.

Maxime Wenssens kuva yagera muri Union Saint Gilloise, ntiyigize ahabwa amahirwe yo kwigaragaza, ndetse ngo abonereho amahirwe yo kujya akunda guhamagrwa mu ikipe y’igihugu Amavubi.

Nyuma y’umwaka umwe yari amaze muri iyi kipe, yabonye ko atazahabwa umwanya, yifuza kuyivamo ndetse nayo iramwemerera iramurekura, dore ko n’amasezerano y’umwaka yari afite muri iyi kipe yari yarangiye.

Maxime w’imyaka 22 amaze guhamagrwa mu Mavubi inshuro zirenze imwe, amaze gukinira ikipe y’igihugu umukino umwe wa gicuti wabaye tariki ya 24 Werurwe 2024 batsindira Madagascar iwayo 2-0. Maxime kandi yakiniye amakipe nka St. Truiden na KV Mechelen.

 

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments