Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Umunyamahanga wambere wageze muri Apr Fc yamaze gutandukana nayo

Mu mwaka wa 2023 nibwo ikipe ya Apr Fc yatangaje ko yasubiye kuri politike yo gukinisha abanyamahanga nyuma y’igihe kinini yari imaze itabakinisha.

Muri uwo mwaka nibwo Umurundi Nshimirimana Ismael ‘Pitchou’ yerekanwe nk’umunyamahanga wambere Apr Fc yari isinyishije muri uwo mwaka.

Uyu mukinnyi yafashije cyane ikipe ya Apr Fc, ndetse ayifasha kuba yatwara igikombe cya Shampiyona, ari nacyo gikombe cyambere yari atwaye mu Rwanda.

Nyuma uyu mukinnyi yaje kugira imvune ikomeye, ituma atabasha gukina cyangwa gukora imyitozo, naho akiriye akira atakibonwamo ubushobozi nk’ubwambere.

Iyo imvune ye niyo yatumye Pitchou abura umwanya burundu mu ikipe ya Apr Fc kuko hari  abandi bawukinaho kandi bamaze kuzamura Urwego kumurenza.

Nyuma yo kubura umwanya, uyu mukinnyi yaje gusaba ikipe ya Apr Fc ko yamurekura akajya kwishakishiriza mu yandi makipe.

Uyu mukinnyi wanyuze mu makipe akomeye nka Kiyovu Sports n’andi, Kuri ubu  yamaze gutandukana na Apr Fc.

 

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments