Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Rutanga Eric wakiniye Apr Fc na Rayon Sports yabonye ikipe nshya

Rutanga Eric bakunze kwita Kamotera, ni umwe mu bakinnyi beza bagiye bakinira amakipe akomeye atandukanye hano mu Gihugu, aho yakiniye ikipe ya Rayon Sports, ndetse akaba yarabaye na Kapiteni wayo, yakiniye kandi na Apr Fc.

Uyu mukinnyi werekeje mu ikipe ya Gorilla Fc yari avuye mu ikipe ya Police Fc nyuma yo kurangiza amasezerano yari ayifiye y’imyaka 2 ariko ntasinye andi.

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 6 Kanama 2024 nibwo ikipe ya Gorilla fc yatangaje ko yakiriye umukinnyi mushya ariwe Rutanga Eric bakunze kwita Kamotera. Ubusanzwe uyu mukinnyi akina yugarira ku ruhande rw’ibumoso.

Uyu mukinnyi uru muri ba myugariro beza ni umwe mu bakinnyi bagiye bafasha amakipe banyuze arimo Apr Fc, Rayon Sports , Police Fc ndetse n’ikipe y’igihugu y’Amavubi.

Kuri ubu iyi kipe ya Gorilla Fc yamuguze, nayo ni ikipe ikomeje kwiyubaka cyane, ndetse uyu mwaka yiyubatse neza ugereranyije n’indi myaka yashize, kuri ubu iyi kipe yiteguye kwitwara neza mu mwaka w’imikino wa 2024 – 2025.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments