Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Robertinho wagejeje Rayon Sports mu matsinda agiye kugaruka guha Abarayon ibyishimo nkibyo yabahaga

Mu makuru ari gucacana mu ruganda rw’imikino aravuga ko umutoza wabiciye bigacika mu ikipe ya Rayon Sports,  Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo uzwi cyane nka Robertinho, agiye kugaruka mu ikipe ya Rayon Sports.

Uyu mutoza ukomoka mu gihugu cya Brazil niwe uheruka guhesha Rayon Sports igikombe cya shampiona ndetse anayigeza muri 1/4 cya CAF  Confederation Cup muri 2018.

Uyu mutoza kandi agiye kugaruka muri Rayon Sports nyuma yo kuzenguruka mu makipe agiye atandukanye kandi akomeye hano ku mugabane wa Africa, nka Simba SC yo muri Tanzania ndetse na Vipers yo muri Uganda yo yanayigejeje mu matsinda y’imikino Nyafurika .

Amakuru aravuga ko Robertinho yakabaye yarageze muri Rayon kera, dore ko ntanakazi yari afite ubu, ariko bigakomwa mu nkokora nuko impande zombi zari zarananiwe kumvikana umushaha.

Uyu mutoza Robertinho mu byifuzo bye, yifuzaga ko Rayon sports yajya imuhemba ibihumbi 6 by’amadorali buri kwezi, aya angana na million 7 zirenga z’amanyarwanda. Ni mu gihe ikipe ya Rayon Sports yo yashakaga kujya imuhemba ibihumbi 3.5 by’amadorali, aya anagana na million 4 zirenga z’amanyarwanda.

Nubwo byaje gukomeza kugorana, ariko impande zombi zageze aho zirumvikana, zumvikana ko azajya ahembwa ibihumbi 5 by’amadorali buri kwezi, aya angana na million 6 zirenga z’amanyarwanda.

Kuri ubu amakuru aravuga ko Robertinho  araza gusinyira Rayon Sports vuba bidatinze, akagaruka gutanga umusanzu n’ibyishimo ku barayon nkuko yabitanze ubwo ahaheruka.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments