Wednesday, October 30, 2024
spot_img

Rayon Sports yashyizeho Kapiteni

Ikipe ya Rayon Sports yari imaze minsi idafite Kapiten kuri ubu yamaze kubona Kapiten, ndetse amakuru avuga ko uwongeye kuba Kapiten ari Muhire Kevin wahoze ari Kapiten wayo nubundi.

Ku wagatatu w’iki cyumweru nibwo Perezida wa Rayon Uwayezu Jean Fidele yatangaje ko bitarenze ku wa gatanu w’iki cyumweru bazaba bamaze kwerekana Kapiteni wayo mushya. Ibyo ubwo yabivugaga, Muhire Kevin yari atarasinya ngo yongere amasezerano muri iyi kipe.

Jean Fidele yagize ati “Ubu nta kapiteni dufite. Twari dufite kapiteni umwaka ushize ari we Muhire Kevin, n’ubu turacyaganira bigenze neza ni we twatangaza cyangwa tugatanga undi. Birashoboka yo yasubirana izo nshingano cyangwa zigahabwa undi.”

Rero nyuma yaho Muhire Kevin yaje kongera amasezerano muri iyi kipe ya Rayon Sports, asinya ko azayikinira umwaka umwe. Nyuma yo kongera amasezerano kwe, yaje kongera gutorerwa kuba yaba kapiteni w’iyi kipe.

Bashingiye ku kuba ari we usanzwe ari kapiteni kandi umaze igihe mu ikipe uyizi neza ndetse akaba aziranye n’umutoza kandi bakaba barakoranye ubwo aheruka mu Rwanda.

Mu bandi bahabwaga amahirwe yo kuba bahabwa izi nshingano ni Haruna Niyonzima uheruka gusinyira iyi kipe ya Rayon Sports.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments