Thursday, October 31, 2024
spot_img

Rayon Sports yamaze kumanura undi Rutahizamuukomeye uvuye muri Congo

Muri iyi minsi y’igura n’igurisha mu ruganda rwa siporo mu mupira w’amaguru, amakipe yo mu rwanda akomeje kwiyubaka ku buryo budasanzwe, aho amenshi ari kujya mu mahanga kuzana intwaro zizayafasha mu mwaka w’imikino wa 2024 – 2025.

Kuri ubu ikipe ya Rayon Sports, ni ikipe nayo iri kwiyubaka mu mpande zose ku buryo bugaragara, yaba mu bwugarizi, mu busatirizi, ndetse no mu batoza.

Rayon Sports kuri ubu yamaze gusinyisha undi Rutahizamu ukomeye waturutse mu gihugu cya Congo Brazaville. Uyu Rutahizamu akaba yitwa Junior Elanga-Kanga.

Ubusanzwe uyu Rutahizamu yageze mu Rwanda tariki ya 10 Nyakanga uyu mwaka , aho yari aje  gukora ibiganiro byanyuma ndetse n’ibizami bisabwa n’ikipe ya Rayon Sports. Gusa amakuru yavugwaga hirya no hino, yavugaga ko yanze gusinya atarahabwa amafaranga, andi akavuga ko yasabwe gukora imyitozo atarasinya nabwo akabyanga.

Nyuma y’icyumwe yari amaze mu Rwanda, nibwo ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17 Nyakanga 2024 Rayon Sports yemeje ko yamaze gusinyisha uyu mukinnyi amasezerano y’imyaka 2 azageza 2026.

Aje yiyongera ku bakinnyi nka myugariro w’umunya-Senegal, Omar Gningue, Haruna Niyonzima, Omborenga Fitina, Kabange, Richard Ndayishimiye, Rukundo Abdoul Rahman, Niyukuri Patient, Niyonzima Olivier Seif bamaze gusinyira Gikundiro.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments