Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Rayon Sports yamanuye abandi bakinnyi batatu bakomeye

Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko kuri uyu wambere tariki ya 29 Nyakanga 2024  iza kwakira abakinnyi batatu bakomeye,ni abakinnyi barimo Abataka 2 ndetse na Myugatiro umwe.

Ibi byagarutsweho na Perezida wa Rayon Sports avuga ko Rayon Sports yagerageje kwiyubaka ku buryo bukomeye, ndetse ko yerekanye abakinnyi yagiye igura yewe bamwe bamaze kwerekana icyo bashoboye mu mikino ya gicuti bamaze gukina. Ni nabwo yatangaje ko kuri uyu wambere iyi kipe iza kwikira abakinnyi batatu bakomeye.

Jean Fidele avuga ko aba bakinnyi ari abanyuma Rayon Sports iguze ariko umutoza aramutse akoresheje imyitozo akabona hari imyanya imwe n’imwe irimo ibihanga, Ekipe yasubira ku isoko gushaka abakinnyi bakina muri iyo myanya.

Ati “Abakinnyi baje mwarababonye, byibuze tumaze gukina imikino 3 ya gicuti hari icyo mwabonye.  Ku wa Mbere (uyu munsi) hazaza abandi 3. Haraza ba rutahizamu babiri ndetse haze na myugariro umwe.”

Rayon Sports kuri ubu imaze gukina imikino 3 ya gicuti banganyije na Gorilla FC batsinda Musanze FC na Amagaju FC, ku wa Gatatu bakaba bazakina umukino wa gicuti na Muhazi United.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments