Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko kuri uyu wambere tariki ya 29 Nyakanga 2024 iza kwakira abakinnyi batatu bakomeye,ni abakinnyi barimo Abataka 2 ndetse na Myugatiro umwe.
Ibi byagarutsweho na Perezida wa Rayon Sports avuga ko Rayon Sports yagerageje kwiyubaka ku buryo bukomeye, ndetse ko yerekanye abakinnyi yagiye igura yewe bamwe bamaze kwerekana icyo bashoboye mu mikino ya gicuti bamaze gukina. Ni nabwo yatangaje ko kuri uyu wambere iyi kipe iza kwikira abakinnyi batatu bakomeye.
Jean Fidele avuga ko aba bakinnyi ari abanyuma Rayon Sports iguze ariko umutoza aramutse akoresheje imyitozo akabona hari imyanya imwe n’imwe irimo ibihanga, Ekipe yasubira ku isoko gushaka abakinnyi bakina muri iyo myanya.
Ati “Abakinnyi baje mwarababonye, byibuze tumaze gukina imikino 3 ya gicuti hari icyo mwabonye. Ku wa Mbere (uyu munsi) hazaza abandi 3. Haraza ba rutahizamu babiri ndetse haze na myugariro umwe.”
Rayon Sports kuri ubu imaze gukina imikino 3 ya gicuti banganyije na Gorilla FC batsinda Musanze FC na Amagaju FC, ku wa Gatatu bakaba bazakina umukino wa gicuti na Muhazi United.