Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Rayon Sports igiye kurega Mitima Isaac n’umukozi wa FERWAFA

Mitima Isaac wari usanzwe akinira ikipe ya Rayon Sports akaza kuyivamo yerekeza mu ikipe ikina icyiciro cya 2 muri Saudi Arabia yitwa Al-Zulfi, agiye kuregwa n’ikipe ya Rayon Sports nyuma yo kutubahiriza ibyo bumvikanye.

Mbere yuko uyu mukinnyi yerekeza muri Saudi Arabia, yari asanzwe afite amasezerano y’umwaka umwe atarasoza mu ikipe ya Rayon Sports, gusa ubwo yabonaga ikipe imwifuza yasabye ubuyobozi bwa Rayon Sports ko bwamushyigikira bukamuha uburenganzira akajya muri iyo kipe.

Ubwo ubuyobozi bwa Rayon Sports bwemeye kugirana nawe ibiganiro ndetse bagira nibyo bumvikana bizubahirizwa kugirango uyu mukinnyi ahabwe icyangombwa cyo kwemererwa gukina yo.

Ubusanzwe ikipe ya Rayon Sports yari ifitiye Mitima Isaac ideni rya million 2 n’ibihumbi 300 birenga, by’umushahara wa mezi agera kuri atatu atahembwe wose, gusa mu masezerano bagiranye bumvikanye ko Mitima kugirango yemererwe gusesa amasezerano agomba kwigomwa uwo mushahara ndetse akazaha Rayon Sports million 10 z’amafaranga y’u Rwanda, mu gihe ikipe agiyemo imwemeye.

Rayon Sports yumvikanye na Mitima ko azahabwa icyangombwa kimwemerera gukina kizwi nka ITC, ari uko yabanje kwishyura ayo mafaranga yemereye Rayon Sports.

Ubwo ikipe ya Rayon Sports yakomeje kumufasha ndetse agera muri Saudi Arabia, asinya n’amasezerano yo gukinira ikipe ya Al-Zulfi ikina icyiciro cya 2.

Mitima wari wemereye Rayon Sports ko azohereza amafaranga tariki ya 10 Kanama 2024, yagezeyo avugana n’abayobozi ba Rayon Sports ababwira ko kohereza amafaranga biraza gutuma bamuca andi mafaranga menshi, ahubwo ikiza ko bategereza akabona umuntu uzaza i Kigali akayamuha akayaza.

Ubwo Rayon Sports yarabyemeye gusa nayo  isigara icungiye ko itazatuma FERWAFA imuha ITC, kuko ubusanzwe iyo igiye kuyitanga ibanza kubaza ikipe niba ntabibazo ifitanye n’umukinnyi.

Gusa nyuma gato, iyi kipe yaje gutungurwa no kubona Mitima Issac akinnye umukino wa mbere muri Saudi Arabia kandi iziko itigize yemeza ko ahabwa ITC.

Gusa Amakuru Rayon Sports yaje kumenya ni uko umwe mu bakozi ba FERWAFA ariwe wemeje ITC ya Mitima ndetse atabajije ikipe ya Rayon Sports kandi ubundi bitabaho ko bayemeza batababajije.

Andi makuru Avuga ko Mitima Isaac hari nabo yabwiye ko aya mafaranga atazayishyura.

Amakuru ducyesha IGIHE avuga ko iyi Rayon Sports igiye kurega kuri FIFA, Mitima Isaac ndetse nuwo mukozi wa FERWAFA wemeje iyo ITC, kuko FIFA miyo yonyine ifite ububasha bwo guhagarika iyo ITC yahawe Mitima.

Mu gihe rero Mitima Isaac n’ikipe ye batabashije kuzuza ibyo Rayon Sports isaba, ibyabo bishobora kugwamo inshishi.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments