Thursday, October 31, 2024
spot_img

Niyomugabo Claude yavuze ku makipe yamwifuje bari muri CECAFA

Mu mikino iheruka kubera mu gihugu cya Tanzania ya CECAFA Kagame Cup, abakinnyi batandukanye ba Apr Fc bagiye bitwara neza ku buryo bamwe amakipe atandukanye yari yatangiye kubifuza.

Muri abo bitwaye neza niwakwibagirwa kapiteni wa Apr Fc Niyomugabo Claude, umukinnyi ukina yugarira ku ruhande rw’ibumoso rwa Apr Fc. Uyu mukinnyi akaba yarigaragaje neza ndetse akaba yaranatowe nk’umukinnyi mwiza w’umukino inshuro ebyiri, aho ubwambere yatowe ku mukino batsinzemo Al Merreikh yo muri Sudani 1-0 ndetse n’uwo banganyijemo na Villa SC yo muri Uganda 1-1.

Uyu mukinnyi rero nyuma yo kwitwara neza, hari amakuru yagiye avuga ko amakipe yo muri Tanzania yamwifuje, gusa we yavuze ko ayo makuru ntayo azi ndetse avuga ko niyo byaba byarabayeho, we icyo areba ari ugukora akazi ke neza.

Yagize ati “ibyo ngibyo ntabwo mbizi njyewe icyo mba ndeba ni uko nkora akazi kanjye neza, ibindi ntabwo mba mbizi ariko ubwo niba binahari nta kintu mbiziho.”

Uyu Niyomugabo Claude  yakiniye amakipe atandukanye hano mu Rwanda harimo na As Kigali yakiniraga mbere yuko aza mu ikipe ya Apr Fc mu mwaka wa 2019.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments