Kuri ubu ikipe ya Apr Fc iri kwitegura amarushanwa Nyafurika ndetse na Shamiyona, byose bizatangira gukinwa muri Nzeri uy mwaka. Kuri ubu ikipe ya Apr Fc yatangiye imyitozo ku kibuga cyayo k’imyitozo Ishyorongi.
Myugariro w’iyi kipe Nigena Clement uri mu bafashije iyi kipe kwitwara neza mu mikino ya CECAFA Kagame Cup yaberaga muri Tanzania, yasezeranyije abakunzi b’iyi kipe ko bagiye gukora ibishoboka byose bakitwara neza mu mikino Nyafurika bagiye kwitabira.
Niyigena Clement yagize Ati “Icyo nabwira abakunzi ba APR FC, bitewe n’imikino turimo kwitegura, icyo tugomba gukora ni ukwitegura, umutoza agakora ibyo agomba gukora akadufasha ku bw’imyitozo aba yaguhaye natwe abakinnyi tugakoresha imbaraga zacu kuko niko kazi kacu dufite, nta handi dukura rero tugomba gukora ibishoboka byose ngo tube twatanga umusaruro mwiza mu mikino tugiye kujyamo.”
Iyi kipe ya Apr Fc iri mu makipe yiyubatse neza mu mpande zose muri uyu mwaka, mu marushanwa ya CECAFA Kagame Cup iherutse kujyamo yari yitwaye neza gusa iza gutsindwa na RED Allows ku mukino wanyuma bituma itahana umwanya wa Kabiri.
Mbere yo gutangira shampiyona ndetse n’imikino Nyafurika ya CAF Champions League bazakina na Azam FC tariki ya 16 Kanama 2024, APR FC tariki ya 3 Kanama 2024 izakina na Simba SC umukino wa gicuti kuri Simba Day, tariki ya 11 Kanama 2024 bazakina na Police FC muri Super Cup.