Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Mukura VS yihanaguye ku munwa, andi makipe nayo arafungirwa

Ku wambere w’iki cyumweru tariki ya 5 Kanama 2024 nibwo ikipe ya Mukura VS yatanze ubusabe muri Ferwafa isaba ko yazakina umukino wa gicuti n’ikipe ya Rayon Sports ku munsi wo kumurika abakinnyi n’imyambaro bazakoresha mu mwaka wa 2024-2025, ndetse ikaba yarifuzaga gukina umukino wayo ku wa gatandatu tariki ya 10 Kanama 2024.

Gusa mu gusubizwa na Ferwafa kw’iyi kipe, ntiyasubijwe ibyo yifuzaga kumva kuko Ferwafa yarayihakaniye , iyibwira ko umukino wagombaga kubahuza na Rayon Sports kuri iyo tariki udashobora kubangikanywa n’umukino wa FERWAFA SUPER CUP nayo izaba kuri iyo tariki igahuza Apr Fc na Police Fc.

Nyuma yo kumva icyo kemezo, byateje impaka hirya no hino, haba ku mpande z’amakipe yombi , abafana ndetse n’abakunzi ba ruhago muri rusange, utibagiwemo n,itangazamakuru. Mukura VS itarigize yakira neza iki cyemezo yahisemo gukora ibyo wakwita nko kujurira kugirango barebe ko Ferwafa yakwisubiraho ikabakomorera umukino wabo.

Mukura VS kandi yari yiyemeje guhindura amasaha y’umukino, aho wari kuba Saa Cyenda ari nabwo uwa Super Cup watumye ihagarikwa uzaba, biyemeza kuzawukina saa kumi nebyiri (18h00), gusa ibi byabaye imfabusa kuko Ferwafa yanze kwisubiraho.

Mukura mu ibaruwa yandikiye Ferwafa, ku wa 7 Kanama yasabaga ko yakomorerwa umukino bakazawukina ariko bahinduye amasaha.

Iyi kipe yagiraga iti “Nyuma y’ibaruwa twohereje ku wa 5 Kanama 2024, twumvise ko itariki n’isaha twari twatanze mbere bihurirana na FERWAFA Super Cup. Turashimira imikoranire n’ibiganiro byabayeho hagati yacu na FERWAFA n’ikipe twatumiye, Rayon Sports, kuba hari uburyo twabashije kugera ku mwanzuro wumvikanyweho.”

Yakomeje igira iti “Twese hamwe twemeje guhindura tugashyira Ibirori byo Gutangiza Umwaka Mushya wa Mukura VS wa 2024/25 ku wa 10 Kanama 2024 saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba, bikabera kuri Stade ya Huye. Turabasaba uburenganzira bwo gukora iki gikorwa kuri iyi gahunda nshya.”

Bidatinze mu masaha y’umugoroba ahagana Saa kumi n’Ebyeri kuri iyo tariki Ferwafa yasubije Mukura VS ko uwo mukino udashobora kuba kuko ntagikorwa ntakimwe cy’umupira w’amaguru kigomba kubangikanwa na Super Cup.

Ati “Nyuma yo kugisha inama mu buryo butandukanye, turabamenyesha ko icyemezo cyo guhindura umunsi wa ‘Mukura Season Launch’ kidahinduka, rero Super Cup ntizabangikanywa cyangwa ngo ibere rimwe n’ikindi gikorwa cy’umupira w’amaguru.”

Yakomeje igira iti “Turakomeza kubashishikariza kuba mwayikora undi munsi mwihitiyemo ariko utabangamiye ingengabihe [y’amarushanwa] nk’uko yateganyijwe. Tubifurije amahirwe mu mwaka w’imikino mushya.”

Nyuma yuko Mukura Vs ihagarikiwe umukino, siyo kipe yonyine yari ifite umukino wa gicuti kuri uriya munsi. Kuko Ferwafa yakomeje gutsimbarara ko ntagikorwa cy’umupira w’amaguru kigomba kubangikanwa na Super Cup, Ferwafa kandi yahagaritse indi mikino yari kuzaba kuri uriya munsi.

Iri shyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryamenyesheje Etincelles FC ko umukino wa gicuti yari guhuramo na Musanze FC ku wa Gatandatu saa Cyenda udashobora kuba kuko kuri uwo munsi hari Super Cup izahuza APR FC na Police FC.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments