Tekereza uko byaba bigayitse uramutse uri umuyobozi w’ikigo runaka ariko ukaba uzwiho kugira amatiku, guseka ubusa, kurakazwa n’ubusa…mbese witwara nk’abana? Kumenya gushyira ku murongo amarangamutima ni ingenzi kuri buri wese ariko mu buryo bw’ibanze ni akarusho ku muntu ufite inshingano.
Ubushobozi muri uru rwego babwita ubwenge bwo kutaba inkomwahato, emotional intelligence.
Hari benshi bize ndetse bafite ubumenyi bwo hejuru cyane muri za Kaminuza ariko badafite ubushobozi bwo gucunga neza amarangamutima yabo.
Kwirinda kuba inkomwahato ngo usange umuntu arakazwa n’akantu gato cyangwa ashamadukira ibije byose, ni umwitozo mwiza ku bantu bakuru muri rusange.Kubigeraho bisaba guhozaho ariko nanone birashoboka.
Dore uko wabigenza:
1.Imenye wowe ubwawe
Kwimenya bisaba kwisuzuma utibereye. Ni umwitozo utuma umuntu amenya intege nke agira iyo hari umurakaje, iyo abonye uwo badahuje igitsina uteye neza, iyo hari inkuru mbi yumvise n’ibindi…
Bikubiyemo kumenya byinshi bireba umuntu birimo no kumenya uko yigeze kwitwara mu mimerere runaka yamutangaje cyangwa yamunegekaje.
Ibitekerezo bya muntu nibyo bimutera gukora ibyo akora, nibyo bigena imyitwarire yacu twese, buri wese akagira uko yitwara mu bintu runaka bitewe n’uko ari bwo bwa mbere ahuye nabyo cyangwa se ko yabimenyereye.
Niho uzabona runaka agera mu byago akabivamo yemye mu gihe undi bimukubita hasi, kweguka bikazaba ingorabahizi.
Kwimenya bituma umuntu yirinda imimerere yatuma azamura kamere.
Ni nk’uko wabonera kure ikintu kibi, ugahita uca indi nzira. Ubwo ntaho muba mugihuriye.
Umuntu utiyizi ngo yihe umurongo, usanga ari nyamujya iyo bigiye.
Kugira ngo wimenye, ni byiza ko ugira akamenyero ko kwandika ibyakubayeho byose uwo munsi n’uburyo wabyitwayemo.
Ni tekiniki bita journaling.
Ubundi buryo ni ukwicara ukitekerezaho mu buryo bwimbitse ukamenya uko umunsi wawe wiriwe n’ibyawubayemo byose.
Ushobora no kubaza inshuti zawe uko zikubona mu bihe runaka byihariye nk’igihe wasinze, uri mu bukwe, uri mu kiriyo n’ahandi hihariye.
Ibi byose bituma umuntu yigiraho amakuru amufasha kumenya uwo ari we
2.Nyuma yo kwimenya gira icyo ukora.
Ni ngombwa ko umuntu agira icyo ahindura mu buryo yitwara niba hari ibyo yamenye ko akora bidakwiye. Abantu bafite ubwenge bwo kugenzura amarangamutima yabo bakora k’uburyo birinda kwirekana amarangamutima mu buryo butakwiye n’aho bidakwiye.
Abo bantu baba bafite ubushobozi bwo gutekereza kabiri mbere yo kuvuga. Bituma birinda kuvuga amagambo ashobora gukomeretsa cyangwa gutoneka inshuti, umubano ugahagarara cyangwa ugacumbagira.
Umuntu nk’uyu kandi agira ubushobozi bwo kugaruka ku murongo igihe cyose yari azamuye umujinya.
Uburyo bumwe bwo kubigeraho ni ‘ukwigendera’; ukava aho ukurakaje ari.
Abandi bahitamo kwitsa umwuka ukajya mu bihaha ari mwinshi birinda ko wasohakana n’amagambo akarishye.
Mu gihe cy’impaka za ngo turwane, abantu bafite ubwenge hari ubwo bahitamo kwemera ko amakuru bari bafite ku ngingo yagibwagaho impaka ari make, ko hari ibyo bungutse bityo bakagabanya ubukana bw’impaka z’urudaca.
3.Menya kwishyira mu mwanya w’abandi
Kwishyira mu myanya w’abandi bijyanirana no kubagirira igishyika. Umuntu ufite ubwenge bwo kutaba inkomwahato ngo ahite yerekana amarangamutima ye, ashobora kumva ibyo runaka avuga, agahita yumva ibyo yakuriyemo bityo akamenya uko amwitwaraho.
Interuro zimwe na zimwe zihita zumvikanisha ko runaka yarushye, cyangwa ko yakuriye mu muryango uguwe neza.
Ni ngombwa gutega amatwi kugira ngo umenye akari ku mutima w’umuntu bityo wumve niba wamufasha.
Ikinyamakuru kitwa Psychology Today cyo muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika kivuga ko kumenya kwishyira mu mwanya w’abandi ari akarusho ku bantu bashaka kubana neza na rubanda.
4.Menya kubana n’amatsinda y’abantu batandukanye
Kumenya kubana n’abantu bakuriye mu mico itandukanye ni umwitozo ufata igihe kandi usaba byinshi birimo guhura n’abo mu mico n’imibereho itandukanye bakuriyemo.
Ni ingenzi ko uba ufite imico ituma abantu bumva bakwisanzuyeho, aho kugutinya ngo bakugirire urwikekwe.
Iyo uri umuntu ukunda kumwenyura, udakambya agahanga, abantu bakwisanzuraho.
Baza bisanga kuko baba babona mu mutima wawe amarembo afunguye.
Abayobozi bafite uyu mutima barakundwa cyane.
Ababakorera barabitangira kuko baba batabafata nk’abakoresha bakagatiza ahubwo nk’abantu barezwe, bazi gushyira mu gaciro.
Kuganiriza abantu ukabereka ko witeguye kubatega amatwi kandi ibitekerezo byabo ntubipfobye, bituma nawe ukundwa kandi ukagera ku byo wiguza ko abandi bagukorera utavunitse.
5.Ntugatezuke ku ntego
Abantu bafite ibitekerezo bizima kandi bakuze mu mutwe ntibagamburuzwa ku ntego. Mu bibazo byose bahuye nabyo, bakora uko bashoboye bagakomeza kuba babandi.
Bakora akazi kabo babivanye ku mutima, bakirinda ko ibitekerezo by’abandi byatuma bagamburura.
Ingufu zibatera gukora ibyo bakora ziva muri bo ubwabo.
Baba bazi neza ko ibyo bagezeho batabikuye mu ijuru ahubwo ari umusaruro w’ibyuya biyushye.
Nawe waba umwe muri aba bantu bazi kwihagararaho mu bihe bigoye.