Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Marine Fc yanze gukorwa mu matama na Rayon Sports

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 17 Kanama 2024 nibwo ikipe ya Rayon Sports yakinnye umukino wa mbere wa Shampiyona, aho yakinnye n’ikipe ya Marine Fc.

Uyu mukino ntiwarangiye nkuko abafana ndetse n’abakinnyi ba Rayon Sports babyifuzaga, kuko warangiye nta kipe ntimwe ibashije kureba mu izamu rya ngezi yayo. Umukino warangiye ari ubusa ku busa.

Ikipe ya Rayon Sports nkuko bisanzwe mu izamu yari yabanjemo Niyongira Patient witwaye neza kuko yagiye akuramo imipira y’abakinnyi ba Marine FC babashaga gutera mu izamu. Ikipe ya Rayon Sports Kandi yabanje mu kibuga Omar Gninge, Nsabima Aimable, Ombarenga Fitina, Bugingo Haikim Muhire Kevin, Aruna Moussa Madjaliwa, Niyonzima Olivier Sefu. Iyi kipe yatakishije abarimo Charles Bbaale, Prince Elanga Kanga Junior hamwe na Ishimwe Fiston.

Ikipe ya Rayon Sports iri mu makipe yiteguye neza hano hano mu Rwanda ndetse ikomeza kugaragaza ko yiteguye bishoboka ku buryo igomba guhanganira igikombe cya Shampiyona y’uyu mwaka ndetse n’ibindi bikombe nubwo bwose itangiye ihagamwa na Marine Fc.

Ikipe ya Marine nayo ntiwavuga ko ititeguye kwitwara neza muri shampiyona kuko ubwo andi makipe yiteguraga nayo ntiyari yicaye.

Kuri ubu amakipe yombi anganya amanota, 1 kuri 1. Ni mu gihe andi makipe arimo Gasogi United na Gorilla Fc zo zamaze kwibikaho amanota yazo atatu, nyuma yaho Gasogi United itsinze Mukura VS na Gorilla Fc igatsinda Vision.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments