Amakipe yo muri shampiona y’ikiciro cyambere mu Rwanda akomeje kwiyubaka ku buryo bukomeye, kuko buri imwe yitezweho kwitwara neza mu mwaka w’imikino wa 2024 -2025, yaba muri shampiona cyangwa indi mikino.
Kuri ubu imwe mu makipe akomeje kwiyubaka na ekipe ya Kiyovu Sports nayo irimo, nyuma yuko ku munsi w’ejo hashize tariki ya 5 Kanama 2024, bivugwa ko ikipe ya Kiyovu Sports yasinyishije umukinnyi wakoze amateka muri Rayon Sports witwa Amissi Cédric, ubu igiye gusinyisha n’undi ukomeye.
Uwo bivugwa ko agiye gusinyira Kiyovu Sports ni Umurundi Kwizera Pierrot, uyu ni umukinnyi wabiciye bigacika muri Shampiona y’u Rwanda mu ikipe ya Rayon Sports.
Abibuka Rayon Sports ya 2017 -2018 uburyo yaryanaga cyane, n’uyu Rutahizamu yari ayirimo ari inkingi ya mwamba. Ni umukinnyi wahaye ibyishimo abafana b’ikipe ya Rayon Sports ndetse ntibazamwibagirwa.
Uyu mikinnyi rero agiye kuza kubabaza amakipe y’inaha cyane cyane ikipe ya Rayon Sports dore ko iyi kipe ya Kiyovu Sports ajemo ikunze kuzonga Rayon Sporst cyane.