Tuesday, October 22, 2024
spot_img

“Kwiyakira byari byanze” Tuyisenge Arsene yashimiye ikipe ya Apr Fc

Ku munsi wo ku cyumweru tariki ya 21 Nyakanga 2024 nibwo habaye umukino wanyuma w’irushanwa CECAFA Kagame Cup, umukino wahuje ikipe ya Apr Fc ndetse na Red Arrows yo muri Zambia, umukino wabereye muri Tanzania uza kurangira ikipe ya Red Arrows yo muri Zambia ariyo itwaye igikombe.

Umukino wahuzaga aya makipe warangiye ari kimwe kimwe bakiranurwa na Penality aho Red Arrows yatsinze Penality 10 ku 9 za Apr Fc.

Tuyisenge Arsene niwe warase Penality ya 10 ya Apr Fc ari nayo yatumye Apr Fc itahana umwanya wa kabiri.

Mu kiganiro Arsene yagiranye n’umunyamakuru ubwo ikipe ya Apr Fc yageraga mu Rwanda, yavuze ko ubwo yarataga iriya Penality yumvise atazi uko bigenze muri we , yumva atazi aho ari , gusa ashimira abakinnyi bagenzi be ndetse na ekipe ko bahise baza kumuhumuriza bamubwira ko bibaho.

Arsene avuga ko atazi umukinnyi wamugezeho bwambere kuko nawe ubwe yumvaga atazi aho ari, kwiyakira byari byanze, dore ko ari n’ubwambere ngo byari bimubaye kuba yarata penality ikipe igiye gutwara igikombe. Gusa Arsene akomeza avuga ko bagenzi bamubaye hafi ndetse no mu Rwanda bamwakiriye neza biramutungura.

Arsene kandi  avuga ko biteguye neza gukina imikino iri imbere nkuwo bafitanye na Azam ndetse nuwo bafitanye na Police Fc wa Super Cup.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments