Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi yafungiwe muri Libya ashinjwa kuba maneko wa Israel

Kugeza ubu aho ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi iri muri Libya yitegura gukina n’ikipe y’igihugu ya Libya mu mukino wo gushaka tike yo kujya mu igikombe cya Afurika, imaze guhura n’ibizazane byinshi biyitesha umutwe.

Nyuma yuko iyi kipe y’u Rwanda igeze ku kibuga k’indege ikahafungirwa umwanya ugera ku isaha, kubera ko bashakaga gusigarana Camera z’Abanyamakuru, nyuma yaho na Kapiteni  w’iyi kipe  yageze muri Libya arafungwa ashinjwa kuba ari maneko wa Israel.

Bizimana Djihad ubusanzwe ntabwo yari yaragendeye rimwe n’abandi bitewe nuko yari akiri muri Ukraine aho asanzwe akina. Ku munsi w’ejo hashize nibwo yafashe rutemikirere ajya muri Libya asanga abandi bakinnyi.

Ubwo Djihad yageraga ku kibuga k’indege cya Mitiga International Airport muri Libya, inzego z’umutekano waho zahise zimuta muri yombi zimushinja gukorana n’ikigo cy’Ubutasi cya Israel, Mossad, bitewe nuko muri pasiporo ye harimo ko yageze muri Israeli.

Uyu Djihad kumurekura byabanje kugorana kuko yafunzwe kuva 9 :45 Am kugera Saa munani n’indi minota. Gusa yaje gufungurwa ku bufatanye bwa Ambasade y’u Rwanda muri Libya ndetse n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Africa CAF.

Ubusanzwe muri Nyakanga 2023 nibwo Bizimana Djihad yerekeje muri Hapoel Ramat Gan Givatayim FC yo mu Cyiciro cya Kabiri muri Israël ngo babe barangizanya ariko birangira batumvikanye ku munota wa nyuma, ahava ajya gusinyira Kryvbas Kryvyi Rih yo muri Ukraine.

Ndetse ku cyumweru iyi kipe akinira ya FC Kryvbas Kryvyi Rih yo muri Ukraine yari iri gukina na Shaktar Donetsk gusa umukino uza guhagarikwa ku munota wa 50 bitewe nuko bari bikanze ibitero by’indege za Barusiya.

Djihad nyuma yo kurekurwa yahise yerekeza mu myitozo n’ikipe y’igihugu Amavubi, aho bari kwitegura kuza kwesurana n’ikipe y’igihugu ya Libya mu mukino uza kuba ku isaha ya Saa Sakumi n’Ebyiri za hano i Kigali.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments