Tuesday, October 22, 2024
spot_img

“Iyi Rayon Sports mfite ntabwo yatsinda Apr Fc cyangwa ngo itware igikombe” – Umutoza Robertihno atewe ubwoba na Apr Fc

Umutoza wa Rayon Sports Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo [Robertinho], yatangaje ko ahangayikishijwe n’ikipe ubu afite, avuga ko afite impungenge zuko itatwara Shampiona cyangwa ngo itsinde Apr Fc.

Ibi yabitangaje nyuma y’umukino wa Gicuti Rayon Sports yakinnyemo na Muhazi United bikarangira Rayon Itsinze Muhazi igitego kimwe ku busa (1-0).

Uyu mutoza yavuze ko hari imyanya igicyenewemo abakinnyi cyane cyane ba rutahizamu, ndetse avuga ko bigoye kuba watsinda amakipe akomeye nka Apr Fc cyangwa utware Shampiona ugifite ibihanga mu ikipe.

Robertihno kandi avuga ko agiye kubiganiraho n’ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports kugirango bashore amafaranga bagure abakinnyi kabone niyo baba bahenze ariko bagure abaza gutanga umusaruro.

Ati “Ntabwo byoroshye ariko ngomba kubikemura nkagira ikipe ikomeye cyane kugira ngo ntware Shampiyona, ni yo ntego, nyuma tubone itike ya Champions League, ni yo ntego yanjye.”

“Ariko ntibyoroshye, tugomba kugura abakinnyi beza cyane, tugomba kugurira abakinnyi rimwe nubwo bashobora guhenda, ni ko kuri kuri . Mfitanye gahunda na Perezida.”

Yunzemo ati “Tuzaganira byinshi kubera izo mpamvu, hari imyanya y’ingenzi dukeneyeho abakinnyi kugira ngo dutware Shampiyona, kugira ngo dutsinde ‘derbie’ [ya APR], kugira ngo dukine Champions League.”

Mu minsi yashize ubwo Rayon Sports yatangaza ko igiye kwakira abakinnyi 3 bakomeye iheruka kwakira, umuyobozi wayo yari yavuze ko abo bakinnyi ari abanyuma iguze igahita iva ku isoko, gusa yongeraho ko umutoza nagaragaza ko hari imyanya igifite ibihanga, bazahita basubira ku isoko.

Ibi kandi umutoza abivuze nyuma yuko ikipe ya Rayon Sports imaze gukina imikino 2 gusa kuva Robertihno yaza kuyitoza.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments